HEC yavuze ku mpamyabumenyi zahawe abarimo Igabe Egide ukurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano

Inama nkuru y’Igihugu ishinzwe amashuri makuru na kaminuza (HEC) yatangaje ko iyitwa “Atlantic International University", nyuma yo gusanga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika itemewe, yahisemo kutayemera nka kaminuza yatanga ubumenyi bukenewe ku isoko mpuzamahanga, kandi ko nta handi yemewe yaba mu Bwongereza cyangwa ikindi gihugu icyo ari icyo cyose.

HEC yasabye abaturarwanda bifuza kuminuza kujya bitondera amasomo atangwa kuri murandasi(Online) bakajya babanza gusesengura mu gihe batoranya amashuri bifuza kwigamo cyane cyane nk’amasomo atangwa hifashishijwe ikoranabuhanga (online).

Iri tangazo HEC yanyujije kuri Twitter ryatumye abantu batandukanye bayisaba kuba yashyira ahagaragara urutonde rwa za kaminuza zemewe, ushaka kwiga akajya asura urwo rubuga mbere y’uko atangira ishuri nyuma akazasanga amashuri yize afatwa nk’impfabusa.

Iby’iyi kaminuza bigarutsweho cyane muri iyi minsi nyuma y’uko Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), ruherutse gufunga uwitwa Igabe Egide ukurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano y’impamyabumenyi y’icyiciro gihanitse cya Kaminuza (PhD), mu gushaka akazi muri kaminuza zitandukanye zikorera mu Rwanda.

RIB yatangaje ko Igabe yahimbye icyemezo kivuga ko yarangije kwiga icyiciro gihanitse cya Kaminuza (PhD) muri Atlantic International University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kugira ngo abone akazi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka