Imyuzure muri Afurika y’Epfo yahitanye abantu 10, abandi amagana basigara iheruheru

Muri Afurika y’Epfo, imyuzure yishe abantu icumi isiga abandi amagana batagira aho begeka umusaya mu mujyi wo ku cyambu wa East London. Imyuzure mu bice bizengurutse icyambu mu burasirazuba bw’igihugu yatangiye mu mpera z’icyumweru, nk’uko itangazamakuru ryo muri Afurika y’Epfo ryabitangaje, mu gihe imigezi yarenze inkombe imihanda ikarengerwa n’amazi.

Videwo yerekanywe na televiziyo ya Leta, SABC, yerekana imodoka zigerageza kunyura mu mazi yarengeye imihanda y’imodoka zihuta. Ibitangazamakuru byinshi byavuze ko ingo amagana zatwawe n’amazi. Ni mu gace karimo amazu asakaje amabati abantu bagiye bigondagondera hanze y’umujyi, by’umwihariko mu mujyi wa Mdantsane.

Abahanga basanga ihindagurika ry’ibihe ari ryo ririmo guteza imyuzure ikaze n’amapfa mu gice cy’igihugu cyegereye inkombe z’Iburasirazuba, umujyi utuwe n’abantu hafi ibihumbi 500.

Mu mwaka wa 2019, ishami rishinzwe ibidukikije ryateguriye Afurika y’Epfo umugambi wo guhangana n’ihindagurika ry’ibihe. Ukubiyemo gushyira imbaraga mu bikorwa byo kwitegura no gutanga igisubizo cyihuse, byaba mu bihe by’amakuba aturutse ku bihe bibi, cyangwa mu gufasha abahuye n’ayo makuba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka