Bwa mbere mu mateka umuntu yatewemo umutima w’ingurube

Umugabo w’Umunyamerika yabaye umuntu wa mbere mu mateka y’isi watewemo umutima w’ingurube, abaganga ubu bakaba bavuga ko ameze neza.

Abaganga batangaje ko David Bennett, ufite imyaka 57, amerewe neza nyuma yiminsi itatu akorerwe iyi operasiyo yamaze amasaha arindwi i Baltimore.

Iki cyemezo cyo kumuteramo uyu mutima, cyafashwe nk’ibyiringiro bya nyuma byo kurokora ubuzima bwa Bennett, n’ubwo kugeza ubu bitaramenyekana neza amahirwe ye yo kubaho.

Bennett, mbere y’umunsi umwe ngo abagwe yagize ati "Iki gikorwa kiri hagati y’urupfu n’ubuzima. Nzi ko ari ukurasa mu mwijima, ariko ni amahitamo yanjye ya nyuma”.

Abaganga bo mu kigo cy’ubuvuzi cya Kaminuza ya Maryland bahawe uburenganzira bwihariye n’ikigo cy’ubugenzuzi bw’ubuzima muri Amerika, kugira ngo bakore iryo bagwa.

Icyo ni icyemezo gikunze gufatwa n’abaganga mu gihe umurwayi afite ubuzima buri mu kaga.

Ku itsinda ry’ubuvuzi ryakoze iryo bagwa, ryagaragaje indunduro y’ubushakashatsi bwari bumaze igihe kandi bushobora guhindura ubuzima ku isi yose.

Umuganga Bartley Griffith yavuze ko iki gikorwa kiri mu bizazanira isi "intambwe imwe yo gukemura ikibazo cy’ibura ry’ingingo".

Mu Kwakira 2021, nibwo i New York, abaganga batangaje ko bateye mu muntu impyiko y’ingurube, kuva icyo gihe, ni cyo gikorwa cyari kigeragejwe.

Bennett wahawe urwo rugingo, yavuze ko yizera ko ibi bizamufasha gukomeza ubuzima bwe.

Mu cyumweru gishize yagize ati: "Ntegereje kuva mu buriri nyuma yo gukira."

Ku wa Mbere tariki 10 Mutarama 2022, nibwo abaganga batangaje ko Bennett ubu yatangiye guhumeka umwuka we utari uwimashini, akaba kandi akomeje gukurikiranwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Byerekana ko twaremwe mu ishusho y’Imana nkuko bible ivuga.Bisobanura ko natwe abantu dufite ubwenge buhambabaye.Icyo tubura ni Urukundo rw’Imana.Turicana,turarwana mu ntambara,turya ruswa,turiba,etc…,nyamara Imana ibitubuza.Kugirango icyo ishaka kizakorwe mu isi nkuko gikorwa mu ijuru,ku munsi w’imperuka Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza.Hanyuma isi ibe paradizo,ituwe n’abantu bumvira Imana gusa.It is a matter of time.

nzibonera yanditse ku itariki ya: 11-01-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka