New York: Abantu 19 bahitanywe n’inkongi y’umuriro abandi barakomereka
Abantu bagera kuri 19 harimo abana 9 ni bo baguye mu mpanuka y’inkongi y’umuriro yaraye yibasiye imwe mu nyubako nini y’ahitwa Bronx i New York muri Leta Zunze Umubwe za Amerika, mu gihe abandi babarirwa muri mirongo itandatu (60) bakomeretse.

Iyo ngo ni imwe mu nkongi ibaye mbi cyane mu mateka ya vuba aha y’uwo Mujyi, nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi wawo, Eric Adams.
Abahitanywe n’iyo nkongi babasanze kuri buri ‘étage’ y’iyo nyubako igizwe n’amagorofa 19. Umuriro ngo warazamutse ugera no mu gisenge mu gihe ngo wari wahereye mu igorofa rya kabiri n’irya gatatu, nk’uko bitangazwa n’abashinzwe kuzimya inkongi.
Meya Adams yagize ati "Iyi igiye kuba imwe mu nkongi zikomeye cyane mu mateka yacu, tuzi ko hari abantu 19 bapfuye, abandi bakaba barembye ndetse n’abandi basaga 63 bakomeretse”.
Abinyujije ku rubuga rwa Twitter, Meya M. Adams yavuze ko "Muri abo bantu 19 bishwe n’inkongi y’umuriro, harimo abana n’ingimbi n’abangavu bagera ku icyenda (9)".
Uwo muyobozi mushya wa New York, wahoze ari umupolisi, akaba yaragiye ku buyobozi bw’uwo Mujyi guhera ku itariki 1 Mutarama 2022, yavuze ko "Ibyo ari ibyago bikomeye cyane atari kuri Bronx gusa, ahubwo no ku Mujyi wose wa New York".
Ni inkongi yatangiye ejo ku Cyumweru tariki 9 Mutarama 2022, amashusho yayo yahise akwirakwizwa ku mbunga nkoranyambaga agaragaza ibirimi by’umuriro n’umwotsi w’umukara bisohoka mu madirishya y’iyo nyubako muri Bronx, mu Mujyaruguru ya New York.
Uwitwa George King, uba mu nyubako ituranye n’iyo yibasiwe n’inkongi, yabwiye Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP), ko ari ubwa mbere abonye inkongi ikomeye gutyo muri uwo Mujyi. Yagize ati "Maze imyaka cumi n’itanu (15) mba hano, ni ubwa mbere mbonye ikintu kimeze gitya".
Uwo George yavuze ko yabonye umwotsi usohoka mu nzu, n’abantu benshi bafite ubwoba ariko ntawE ushaka gusimbuka muri iyo nyubako.
Umwe mu batuye muri iyo nyubako yafashwe n’inkongi, uba muri ‘etage’ ya 11, Miguel Enrique, we yabwiye AFP, ko kubera ko we agira ikibazo cy’indwara ya ‘Asima’, ngo icyo yashoboye ni ugufata ikote ryo kwifubika no guhita asohoka anyuze muri ‘ascenseur’ kuko inzira inyura kuri ‘escaliers’ yo ngo yari yijimye cyane kubera umwotsi.
Abashinzwe kuzimya inkongi bageze kuri iyo nyubako saa 16h00 ku isaha ngengabihe ya ‘GMT’, bakihagera bakaba bari babanje kuvuga ko abakomerekeye muri iyo nkongi bagera muri mirongo itatu (30) ndetse bakaba barashoboye kuzimya iyo nkongi mu masaha abiri.
Abantu bashinzwe kuzimya umuriro ‘pompiers’ bagera kuri magana abiri (200) ni bo batabaye baje kuzimya iyo nyubako, ibirahuri byinshi by’iyo nzu ngo bikaba byaramenwe n’abayituyemo, banga ko baza kwicwa no kubura umwuka wo guhumeka ‘asphyxie’.
Ohereza igitekerezo
|