Kuri uyu wa Kabiri ikipe ya Rayon Sports ni imwe mu makipe yasubukuye imyitozo yitegura isubukurwa rya shampiyona, aho iyi kipe yitegura umukino izakiramo Musanze Fc kuri uyu wa Gatandatu kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
Muri iyi myitozo yakorewe ku kibuga cy’imyitozo cyo mu Nzove, abakinnyi hafi ya bose bayitabiriye usibye abanyezamu babiri Kwizera Olivier na Bashunga Abouba, myugariro Mitima Isaac ndetse na Nishimwe Blaise ukina mu kibuga hagati.



Mu kiganiro Dusange Sasha, umutoza wungirije wa Rayon Sports yatanze nyuma y’iyi myitozo, yatangaje ko ikipe yiteguye neza umukino wok u wa Gatandatu, anavuga n’impamvu bamwe batabonetse harimo nka Bashunga Abouba wasabye uruhushya rwo gushaka ibyangombwa byo kujya hanze gushaka ikipe muri Portugal.
Yanavuze kandi ko myugariro Mitima Isaac yasibye imyitozo kubera urukingo rutamuguye neza, mu gihe Nishimwe Blaise na Kwizera Olivier bo bagiye gufata urukingo batainze bituma batitabira imyitozo.













National Football League
Ohereza igitekerezo
|