UN yasabye ko uwari Minisitiri w’ubutabera wa Tunisia arekurwa

Umuryango w’Abibumbye (UN), wasabye abayobozi muri Tunisia kurekura cyangwa guhana mu buryo bwemewe uwahoze ari Minisitiri w’ubutabera muri icyo gihugu, Noureddine Bhiri, bivugwa ko afunze mu buryo butemewe ndetse akaba amaze iminsi aniyicisha inzara.

Noureddine Bhiri
Noureddine Bhiri

Noureddine yafashwe ku wa Gatanu tariki 30 Ukuboza 2021 n’abantu bambaye imyenda ya gisivili, ndetse n’aho bamufungiye icyo gihe ntihahise hamenyekana, gusa bivugwa ko bifitanye isano n’ibyaha by’iterabwoba.

Bivugwa ko hari n’undi mugabo wa kabiri wajyanywe kuri uwo munsi na we agafungwa n’ubwo hataramenyekana uwo ari we.

Umuvugizi w’ibiro bishinzwe uburenganzira bwa muntu, OHCHR, Liz Throssell, mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, yasabye abayobozi kurekura bidatinze cyangwa kurega abo bagabo bombi hakurikijwe amahame akwiye kugira ngo bakurikiranwe.

Ku Cyumweru tariki 2 Mutarama 2022, ikipe ya komisiyo ishinzwe kurwanya iyicarubozo n’abakozi ba komisiyo y’uburenganzira bwa muntu b’umuryango w’abibumbye, basuye Bhiri aho yari arwariye mu mujyi wa Bizerte maze bemeza ko atari arembye.

Ni mu gihe abayoboke b’ishyaka Ennahdha abereye umuyobozi, bari basohoye impuruza ivuga ko ubuzima bw’uwo munyapolitike butifashe neza.

Taliki 4 Mutarama 2022, ibiro ntaramakuru by’Abafaransa byari byanditse inkuru yavugaga ko Noureddine, wari umaze iminsi afunze, yafashe icyemezo cyo kwiyicisha inzara. Ibyo byari byatangajwe na bamwe mu nkoramutima ze bagiye kumusura mu bitaro.

Perezida wa Tunizia, Kais Saied, yahagaritse Inteko Ishinga Amategeko ya Tunisia muri Nyakanga umwaka ushize, atangira gutegeka ku giti cye mu gihe icyo cyemezo abatavuga rumwe na Leta bahamya ko ari coup d’état.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka