Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya EU yitabye Imana

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), David Sassoli, yaguye mu bitaro bya CRO biherereye i Aviano (PN) mu Butaliyani, ubusanzwe byita ku barwayi ba kanseri.

David Sassoli
David Sassoli

Umuvugizi we, Roberto Cuillo, abinyujije kuri Twitter ye yavuze ko yashizemo umwuka mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Mutarama 2022 saa saba na cumi n’itanu.

David Sassoli wavukiye i Florence mu Butaliyani taliki 30 Gicurasi 1956, yabarizwaga mu ishyaka ry’aba Democrate. Yize ibijyanye na Politiki muri Kaminuza y’i Roma, ariko aza gukora itangazamakuru mu binyamakuru by’iwabo.

Taliki 1 Nyakanga 2014, nibwo Sassoli yatorewe kuba Umuyobozi wungirije w’Umuryango w’ibihugu by’i Burayi ku majwi 393, nyuma yaho taliki 2 Nyakanga 2019, nibwo yasabwe n’ihuriro riharanira iterambere ry’abasosiyaliste n’abademokarate, nka Perezida mushya w’Inteko Ishinga Amategeko ya EU, umunsi ukurikiyeho ahita atorwa ku majwi 345.

David Sassoli wabaye Perezida wa karindwi wa EU kuva muri 2019, Manda ye yagombaga kurangirana n’uku kwezi gusa, kuko ngo atateganyaga kwiyamamariza indi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ese koko iyo dupfuye tuba twitabye Imana?Umubwiriza igice cya 9,umurongo wa 5,havuga ko upfuye atongera kumva.He is totally unconscious.Nta gice na kimwe cy’umuntu cyongera gukora.Ubwonko butuma dutekereza,burabora.Roho idapfa kandi ikomeza gukora iyo dupfuye,yahimbwe n’Umugereki witwaga Socrates.Nkuko bible ivuga,abapfa barumviraga Imana,izabazura ku munsi w’imperuka,ibahe ubuzima bw’iteka.Abapfa biberaga mu by’isi gusa,batarashatse Imana hakiri kare,ijambo ry’Imana rivuga ko iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.Uko niko kuli.

musema yanditse ku itariki ya: 11-01-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka