Abakingiwe Covid-19 bakongera kuyandura bajya mu kato k’iminsi irindwi - MINISANTE

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yasohoye amabwiriza mashya yerekeye Covid-19, aho abakingiwe icyo cyorezo bakongera kucyandura, bajya mu kato k’iminsi irindwi, ni itangazo ryo ku wa Mbere tariki 10 Mutarama 2022.

Kubera ko virusi nshya ya Corona yihinduranyije yiswe ‘Omicron’ yihuta cyane mu gukwirakwira, ibyo bivuze ko yifitemo ubushobozi bwo kuba yananiza cyane urwego rw’ubuzima, kuko yamaze kugaragara mu Rwanda, ndetse n’imibare y’abayandura ikaba ikomeje kuzamuka.

Hashyizweho amabwiriza mashya agamije gukaza ingamba zo kwirinda, harimo gusaba abantu kwikingiza inkingo zose, kwambara agapfukamunwa no kwipimisha Covid-19 mbere yo kujya ahantu hateraniye abantu benshi.

Mu mpinduka zabayeho kubera iyo virusi nshya ya ‘Omicron’, iminsi yo kuba mu kato ku bantu bakingiwe Covid-19, yahindutse ubu ishyirwa kuri irindwi (7), igihe cyo kuguma mu kato ku bantu bikingije, kirangizwa no kubona ibisubizo by’ibizamini byafashwe nyuma y’iyo minsi irindwi, bigapimwa mu buryo bwihuse bwa ‘rapid test’ cyangwa se ‘PCR’, bikagaragaza ko nta Covid-19 bagifite (Negative).

Impinduka ya 2 ni uko abantu bipimishije bakabona ibisubizo ko bafite Covid-19 (bafite icyemezo cy’uko bayikize ‘a recovery certificate’), bo ntibasabwa kujya mu kato. Umuntu wakize, ni umuntu wamaze imyinsi 10 mu kato, nyuma ibisubizo bye bigakomeza kuba ‘positive’ kuri ‘PCR’ na ‘CT values’ ziri hejuru ya 37, ibisubizo bya ‘rapid diagnostic test’ bikagaragaza ko ari ‘negative’ akaba nta n’ibimenyetso bya Covid-19 afite.

Icyemezo cyo kuba umuntu yarakize Covid-19 kigira agaciro mu minsi 90, ariko gishobora kwamburwa agaciro igihe ibizamini bigaragaje ko afite virusi, yaba ari rapid test cyangwa PCR na CT values ziri hasi cyane.

Ubutamwa butangwa na MINISANTE ku bantu bafite ibimenyetso bya Covid-19, cyangwa bipimishije bikagaragara ko bafite Covid-19, ni uko igihe umuntu yumva afite ibimenyetso bya Covid-19, agomba guhita yipimisha, kandi agahita yishyira mu kato mu rugo.

Igihe ubonye ibisubizo bigaragaza ko ufite virusi ya Covid-19, ariko ukaba nta bimenyetso ufite, guma mu rugo uhereye igihe uboneye ibisubizo.

Igihe uvuye mu rugo ugiye kwa muganga kwivuza cyangwa se ugiye aho bipimishishiriza Covid-19, ambara agapfukamunwa neza kandi usige metero ebyiri hagati yawe n’abandi.

Iminsi umuntu amara mu kato, ibarirwamo n’umunsi yaboneyeho ibisubizo by’uko afite Virusi ya Covid-19.

Kwishyira mu kato ku bantu bamaze gukingirwa ku buryo bwuzuye, birangira iyo umuntu yipimishije ku munsi wa 7 bikagaragara ko nta virusi agifite (Nta muntu ugomba gukoresha ikizamini cyo kureba ko yakize mbere y’iminsi 7). Gukoresha ikizamini cyo kureba ko umuntu yakize, ni itegeko kuri buri muntu mbere y’uko ava mu kato.

MINISANTE yavuze ko mu miti umuntu yakwifashisha, harimo imiti isanzwe yo kuvura ibicurane kuko ifasha mu kugabanya ibimenyetso bya Covid-19, muri iyo miti bavuze harimo ‘acetaminophen/Paracetamol’,Vitamin C, imiti ikoreshwa mu kuvura ububabare bwo mu mihogo nka ‘strepsils losanges’ n’ibindi.

Hari kandi imiti ya anti-decongestant (urugero nka Paidoterin syrup n’ibindi), hari kandi imiti isanzwe ifasha abantu bakorora nka (syrups za Bronchalene, ascoril n’ibindi). Ni ngombwa kwitwararika gufata umuti uko muganga cyangwa umucuruzi w’imiti yakubwiye kuyifata ukabyubahiriza. Hari n’indi miti umuganga ashobora guha umuntu ufite Covid-19 bitewe n’ibimenyetso afite.

Umuntu urwaye Covid-19, ngo si ngombwa ko aguma mu gitanda amasaha yose aryamye, ariko agomba kugira umwanya wo kuruhuka.Ntagomba kwinaniza cyane, kandi kunywa inzoga n’itabi muri icyo gihe umuntu arwaye birabujijwe kuko byatuma ibintu birushaho kumera nabi, ahubwo akwiye gukora imyitozo ngororamubiri harimo kuba yagenda n’amaguru nibura iminota mirongo itatu ku munsi kugira ngo ahorane imbaraga.

Umuntu kandi agomba gukomeza avugana no kwa muganga aho yivuriza, ndetse n’abantu bashobora kumufasha ku buryo bwihuse igihe bibaye ngombwa. Ni ukuvuga akagira numero za telefoni z’umujyanama w’ubuzima, iz’umuyobozi w’isibo n’abandi.

Hari kandi numero umuntu yahamagaraho abantu bari mu itsinda rishinzwe ibijyanye na Covid-19, harimo 0784007124 cyangwa 0789198119, izo ngo zishobora guhamagarwa iminsi yose ndetse n’indi numero ya 114 na yo ishobora guhamagarwa iminsi yose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka