Nyabihu: Begerejwe ishuri ry’imyuga urubyiruko rutandukana n’ingendo za kure

Mu Karere ka Nyabihu hatangijwe ishuri ry’imyuga, ryitezweho korohereza urubyiruko rwaho n’uruturuka mu tundi Turere dutandukanye two mu gihugu, kugira ubumenyi bwimbitse, mu bijyanye n’umwuga w’ubudozi, ubutetsi, gutunganya imisatsi, n’umwuga w’ubuhinzi.

Simpenzwe Pascal (ibumoso) yasabye urubyiruko kubyaza umusaruro aya mahirwe babonye
Simpenzwe Pascal (ibumoso) yasabye urubyiruko kubyaza umusaruro aya mahirwe babonye

Iri shuri, ryubatswe mu Murenge wa Jenda. Urubyiruko rukomoka mu miryango itishoboye, bahamya ko biteguye kubakira ku bumenyi bazarivomamo, bakaba ba rwiyemezamirimo bakemura ibibazo biri ku isoko ry’umurimo.

Ishimwe Bienfait, wiga ubudozi, akaba yaraturutse mu nkambi y’impunzi ya Kigeme, mu Karere ka Nyamagabe ati “Nabagaho buri gihe ntegereje gufashwa gusa. Narangije amashuri yisumbuye sinagira amahirwe yo gukomeza amasomo. Ari inkweto, imyambaro byose nabibonaga binsabye gutegera amaboko abandi. Umwuga w’ubudozi nihaye intego yo kuwiga mbyitayeho, nzibesheho, ntunge umuryango, ntange n’akazi ku bandi”.

Urubyiruko rwatangiye kwiga imyuga ruvuga ko ari amahirwe arwegereye rugiye kubyaza umusaruro
Urubyiruko rwatangiye kwiga imyuga ruvuga ko ari amahirwe arwegereye rugiye kubyaza umusaruro

Abarimo kwiga ibijyanye n’ubuhinzi, na bo basanga ubumenyi bazunguka, ari imbarutso yo kongera umusaruro.

Umutoniwase Divine wo mu Karere ka Nyabihu ati “Numva nkunze ubuhinzi cyane, ariko nkaba nababazwaga n’uko ntabufitemo ubumenyi bwatuma mbukora kinyamwuga. Ubu twatangiye kwiga uburyo bwo guhinga muri green house, kwikorera ifumbire irama mu murima, itangiza ubutaka kandi itagira ingaruka ku buzima bw’abantu. Twize kandi kwita ku buhinzi bw’imboga n’imbuto, bigafasha kwihaza mu biribwa, kubungabunga ibidukikije n’ibindi. Ibi bizamfasha gukora ubuhinzi buteye imbere, ku buso bunini, ku buryo mu gihe kiri imbere nzaba ndi umuhinzi ntangarugero”.

Iri shuri ry’imyuga ryashinzwe ku bufatanye n’Umuryango Impact Hope Rwanda, mu mushinga wawo witwa Center for Hope, ugamije guha urubyiruko ubumenyingiro butuma babasha kwigira.

Batamuriza Judith, umuyobozi wa Impact Hope Rwanda
Batamuriza Judith, umuyobozi wa Impact Hope Rwanda

Batamuriza Judith, Umuyobozi w’uyu muryango, avuga ko nyuma y’igihe kiri hagati y’amezi atandatu n’umwaka, uru rubyiruko rugomba kumara rwigishwa ayo masomo, haziyongeraho no kubaherekeza mu buryo bw’ubushobozi butuma bitabira guhangana ku isoko ry’umurimo.

Yagize ati “Intego ni uguha urubyiruko icyizere cy’ejo hazaza. Turifuza kubakira uru rubyiruko imbaraga zituma bazabasha kwifasha, bagafasha na barumuna babo bari inyuma. Ntitwifuza kubona abatega abandi amaboko ngo babasabe nyamara na bo ubwabo babashije kubakirwa ubushobozi hari icyo bakwifasha. Ubu bumenyingiro rero, ni kimwe mu bibaremamo imbaraga n’icyizere bituma bazabasha kubigeraho”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Simpenzwe Pascal, yibukije urubyiruko kudapfusha ubusa amahirwe igihugu cyabahaye.

Yagize ati “Nabibutsa ko kimwe mu by’ingenzi mukwiye kuzirikana, ni uko kugira ngo umuntu agire icyo ageraho, abanza kumenya icyo ashaka kuba cyo. Iyo wamaze kugitoranya muri byinshi rero, igikurikiraho ni ukwiyemeza no gukora cyane, muzirikana ko mudafite umwaya wo gutakaza. Ibyo nibyo tubasaba kuzibandaho kuko aribyo bizabafasha kugera kure”.

Harimo n'abaiga ubuhinzi
Harimo n’abaiga ubuhinzi

Muri gahunda ya Leta y’imyaka irindwi igomba kugeza muri 2024, y’intego y’uko 60% bagomba kuba biga imyuga, ubumenyingiro na Tekiniki, imibare y’Akarere ka Nyabihu igaragaza ko mu banyeshuri basaga ibihumbi 21 biga mu mashuri asanzwe, abanyeshiri 2690 bangana na 11,3% bonyine, ari bo biga imyuga.

Simpenzwe ahera aha, akangurira abaturage kurushaho guha agaciro amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, no kumenya ko akomeje kugira uruhare rufatika mu iterambere ry’Igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka