Mu Rwanda ibiciro byazamutseho 20,1%

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), cyatangaje ko ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 20,1% mu kwezi kw’Ukwakira 2022 ugereranyije n’Ukwakira 2021.

Imboga n
Imboga n’imbuto na byo biri mu biribwa byazamutse mu biciro

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibarurishamibare gisobanura ko mu kwezi kw’Ukwakira 2022, ibiciro byiyongereye bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 39,7%.

Ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 8,9%. Ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 13,6% n’ibiciro by’amacumbi n’amafunguro byiyongereyeho 18,6%.

Muri iki cyegeranyo NISR ikomeza ivuga ko: “Iyo ugereranyije Ukwakira 2022 n’Ukwakira 2021, usanga ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byariyongereyeho 14,4%.

Iyo ugereranyije Ukwakira 2022 na Nzeri 2022, ibiciro byiyongereyeho 2,7%. Iri zamuka ahanini ryatewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 5,3%.”

Iki cyegeranyo kandi kigaragaza ko mu kwezi kw’Ukwakira 2022, ibiciro mu cyaro byari byiyongereyeho 39,2% ugereranyije n’Ukwakira 2021. Ibiciro muri Nzeri 2022 byari byiyongereyeho 28,5%.

Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera mu Kwakira, ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa
bidasembuye byiyongereyeho 64,8% n’ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 19,1%.

Iyo ugereranyije Ukwakira 2022 na Nzeri 2022 ibiciro byiyongereyeho 7,6%. Iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 11,7% n’ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 3,8%.

Mu gusoza icyegeranyo, ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare kigaragaza ko ibiciro bikomatanyirijwe hamwe mu mijyi no mu byaro mu kwezi kw’Ukwakira 2022 mu Rwanda byiyongereyeho 31% ugereranyije n’Ukwakira 2021, mu gihe muri Nzeri 2022 ibiciro byari byiyongereyeho 23,9%.

Ibiciro byo mu mijyi ni byo byifashishwa nk’igipimo ngenderwaho mu bukungu bw’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

BKGnkarauoarg

KARYABD yanditse ku itariki ya: 13-11-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka