Urukiko rwumvise umutangabuhamya waherekeje intwaro zaguzwe na Kabuga

Ku wa Kabiri tariki 08 Ugushyingo 2022, urubanza rw’umwe mu bakekwaho kugira uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, Kabuga Félicien rwasubukuwe, humvwa ubuhamya bw’umwe mu bari mu mutwe witwaraga gisirikare, Interahamwe.

Kabuga Félicien
Kabuga Félicien

Umutangabuhamya wahawe izina rya KAB007 yatanze ubuhamya ku ruhare rwa Kabuga muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, cyane cyane mu mujyi wa Gisenyi, ubu akaba ari mu karere ka Rubavu.

Uyu mutangabuhamya yumviswe ari ku rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa Arusha muri Tanzania hamwe n’abashinjacyaha, bahujwe mu buryo bwa video n’inteko y’abacamanza iri I La Haye mu Buholandi, mu rugereko rwasigaye ruca imanza zitarangijwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR).

Imyirondoro y’umutangabuhamya yahinduwe kugira ngo barinde umwirondoro we.

Ni ku nshuro ya mbere kuva urubanza rwasubukurwa kugira ngo ruburanishwe mu mizi, Kabuga yagaragaye mu cyumba cy’urukiko aho yari yicaye mu kagare, bitandukanye n’iburanisha riheruka ubwo yarukurikiranye ari muri gereza y’uru rukiko.

Umutangabuhamya KAB007 yavuze ko yari Interahamwe yakoraga mu mujyi wa Gisenyi, ndetse ko mu 1991, uyu mutwe wabaye ikibazo gikomeye.

Umutangabuhamya yabwiye urukiko ibijyanye n’inama yabereye kuri Hôtel Méridien I Gisenyi, ku ya 25 Mata 1994, yari yitabiriwe n’abayobozi ba gisivili n’abagisirikare, barimo Colonel Anatole Nsengiyumva kugeza ubu wakatiwe igifungo cya burundu n’urukiko rwa Arusha kubera ibyaha bya jenoside .

Muri iyo nama, umutangabuhamya yavuze ko Kabuga yemeye kugura intwaro zo guha Interahamwe kurwanya Inyenzi (Izina ritesha agaciro ryari ryarahawe abatutsi n’ingabo za RPF), igikorwa yavuze ko bivuze ko umwanzi atari FPR yonyine gusa ahubwo Abatutsi muri rusange.

Yavuze ko intwaro zazanwaga mu Rwanda zatwarwaga mu makamyo yaturukaga ku kibuga cy’indege cya Goma, ziva kuri Méridien zijyanwa mu kigo cya gisirikare cya Gisenyi, ziza gutangirwa kuri Sitade Umuganda ku bari bamaze kurangiza imyitozo ya gisirikare.

Umwunganizi wa Kabuga, Françoise Matte, yagiye abaza umutangabuhamya ibibazo byagiye bishyirwa mu muhezo kubera impungenge z’uko mu kubisubiza byatuma umwirondoro we umenyekana.

Urugero, umunyamategeko yasabye umutangabuhamya kwerekana ko imodoka ya Kabuga yari mu modoka zatwaye intwaro maze asubiza ko imodoka zari zashyizweho ikimenyetso Établissement Félicien Kabuga, ariko Établissement byanditse mu magambo y’impine ETS.

Ubwo umwunganizi wa Kabuga yifuzaga kumenya mu buryo burambuye ku mpamvu zatumye uyu mutangabuhamya yemera guherekeza intwaro I Gitarama (ubu ni mu Karere ka Muhanga).

Umutangabuhamya ntiyagize icyo asubiza maze maze umucamanza Iain Bonomy amubaza impamvu acecetse.

Umutangabuhamya yavuze ko aramutse atanze amakuru arambuye bishobora gutuma umwirondoro we umenyekana. Ibi byatumye umucamaza ategeka ko igice gisigaye gishyirwa mu muhezo.

Biteganyijwe ko humvwa abandi batangabuhamya kuri uyu wa gatatu no ku wa kane mbere y’uko urukiko rw’umuryango w’abibumbye rufata ikiruhuko ku ya 11 Ugushyingo 2022.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka