
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro) byatangaje ko Perezida Kagame yakiriye mugenzi we wa Angola wageze mu Rwanda ku wa Gatanu tariki 11 Ugushyingo 2022, bakaba baganiriye ku birebana n’umutekano mu Karere.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahaga wa Angola, Téte António wageze mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa Kane, yatangaje ko abanjirije Perezida Lourenço uri buze kuganira n’umuvandimwe, Perezida Kagame.

Ku rukuta rwe rwa Twitter Minisitiri Tete yagize ati "Nageze i Kigali kuri uyu mugoroba, mbere y’uruzinduko rwa Nyakubahwa João Manuel Gonçalves Lourenço, Perezida wa Repubulika ya Angola, rwo guhura n’umuvandimwe we Nyakubahwa Paul Kagame."
Minisitiri Tete yaje avuye i Goma muri DRC kuganira n’abasirikare bagize itsinda ryitwa ‘Expanded Joint Verification Mechanism(EJVM)’ rishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’imipaka hagati ya DRC n’u Rwanda.
EJVM y’Ibihugu bigize Inama y’Akarere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR), iyobowe n’Umunya-Angola Lt Gen Nassone João.

This evening at Urugwiro Village, President Kagame received President of Angola and Chair of the International Conference on the Great Lakes Region (ICGLR), His Excellency João Lourenço @jlprdeangola for discussions on matters of regional security. pic.twitter.com/OBAyfJed5p
— Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) November 11, 2022
Ohereza igitekerezo
|