Kabuga yashinjwe gukwirakwiza imbunda za Kalashnikov zo kurimbura Abatutsi

Uwahoze ari mu mitwe yitwara gisirikare yemereye urukiko rw’Umuryango w’Abibumbye, ko Félicien Kabuga ukekwaho ibyaha bya Jenoside, yaguze imbunda za Kalashnikov (AK47) kugira ngo zikoreshwe mu kurimbura Abatutsi muri Jenoside mu 1994, yahitanye abarenga miliyoni mu mezi atatu.

Uyu mutangabuhamya usanzwe anafungiwe ibyaha bya Jenoside wahawe izina rya KAB009, wemeye ko yahoze ari mu mutwe witwara gisirikare witwa “interahamwe” watojwe ndetse ukorera mu mujyi wa Gisenyi (mu Karere ka Rubavu), yavuze ko yiboneye intwaro zijyanwa kandi zihabwa interahamwe zirenga 400.

KAB009 yatanze ubu buhamye ku wa Gatatu tariki 9 Ugushyingo 2022 mu rugereko rwasigaye guca imanza zasizwe n’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (IRMCT), nk’umutangabuhamya w’ingenzi mu rubanza rukomeje rwa Félicien Kabuga.

Biteganijwe ko abatangabuhamya benshi bazatanga ubuhamya (imyirondoro yabo ihishe) ku ruhare rwa Kabuga akekwaho muri Ienoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Ubu buhamya bwa KAB009 bwuzuzanya n’ubwatanzwe ku wa Kabiri tariki 8 Ugushyingo 2022, n’umutangabuhamye wahawe izina rya KAB007.

KAB009 yavuze ko imbunda zagombaga gukoreshwa mu gutsemba Abatutsi muri Gisenyi, mbere y’uko zoherezwa ku Kibuye (Mu Karere ka Karongi) gukora akazi nk’ako.

Uyu mutangabuhamya avuga ko muri Gicurasi 1994, interahamwe zakiriye imbunda za Karachnikov kuri Stade Umuganda i Gisenyi, nyuma yo gusoza imyitozo.

KAB009 yavuze ko interahamwe zahawe intwaro zazanywe n’imwe mu makamyo abiri yari avuye i Goma, mu cyahoze ari Zaire (RDC), aho yari yuzuye udusanduku turimo imbunda.

KAB009 yavuze ko amakamyo yombi yageze kuri hoteri ya Méridien ku Gisenyi abanza gushyikiriza impapuro Félicien Kabuga mbere yo gukomereza mu kigo cya gisirikare cya Gisenyi.

Yavuze kandi ko nyuma y’aho imwe muri ayo makamyo yaje kuri sitade gutanga izo ntwaro abasore bari bamaze guhabwa imyitozo, KAB009 akaba yavuze ko yiboneye ibi bikorwa.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Kabuga yari kuri hoteri Méridien ari kumwe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu icyo gihe, Edouard Karemera, hamwe n’umuyobozi w’ingabo ku Gisenyi, Lt Col Anatole Nsengiyumva, ndetse ko ayo makamyo yari yanditseho izina rya Kabuga.

Nsengiyumva yari umwe mu bari bagize ‘Akazu’ kari kayobowe na Perezida Habyarimana n’umugore we Agathe Kanziga, iri akaba ari itsinda ry’abacuze bakanashyira mu bikorwa umugambi wo kurimbura Abatutsi muri 1994.

Nsengiyumva yakatiwe igifungo cya burundu n’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwa Arusha (ICTR), mu gihe Edouard Karemera yapfuye ku ya 31 Kanama 2020 aguye i Dakar muri Senegal.

Urubanza rwa Félicien Kabuga rwatangiye ku ya 29 Nzeri 2022. Akurikiranyweho icyaha cya Jenoside, gukangurira runanda gukora Jenoside, kuba icyitso cy’abakoze Jenoside, guhamagarira abantu mu buryo butaziguye gukora Jenoside, gutoteza abantu ku mpamvu za Politiki, ubwinjiracyaha bwa Jenoside, ubwumvikane bugamije gukora Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Urukiko rw’umuryango w’abibumbye rufite icyicaro i La Haye mu Buholandi, rukomeje kumva abatangabuhamya b’ingenzi mu rubanza rwa Kabuga Felicien.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka