Kenya yemeranyijwe na Afurika y’Epfo gukuraho ‘visa’

Ibihugu bya Kenya na Afurika y’Epfo byemeranyijwe gukuriranaho ‘visa’ guhera muri Mutarama 2023. Ibyo byatangarijwe mu ruzindiko rw’akazi Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo yakoreye muri Kenya.

Perezida wa Kenya William Ruto na mugenzi we Cyril Ramaphosa wa Afurika y'Epfo bagiranye ibiganiro i Nairobi
Perezida wa Kenya William Ruto na mugenzi we Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo bagiranye ibiganiro i Nairobi

Ba Perezida b’ibihugu byombi bavuga ko bamaze gukemura ibibazo byari bihari, ku buryo Abanya-Kenya bazajya baba bemerewe kujya muri Afurika y’Epfo bidafite ‘visa’ bakaba bamarayo iminsi 90 babariye ku ngengabihe (calendar) y’umwaka.

Abaturage ba Afurika y’Epfo bo bahabwa ‘visas’ z’ubuntu iyo bageze muri Kenya, mu gihe Abanya-Kenya bagiye muri Afurika y’Epfo byayishyuzwa, bakanasabwa kwerekana ko bafite amafaranga ahagije yo kubatunga mu gihe bazamara muri icyo gihugu, ndetse no kwerekana amatike y’indege yo kuzasubira muri Kenya.

Ayo masezerano mashya azatangira gushyirwa mu bikorwa ku itariki ya 1 Mutarama 2022, akaba yaratangajwe tariki 9 Ugushyingo 2022, ubwo Perezida Cyril Ramaphosa yasuraga Kenya.

Ikindi kandi, ari kumwe na mugenzi we wa Kenya William Ruto, basabye ba Minisitiri b’Ubucuruzi b’ibihugu byombi gukuraho inzitizi zibangamira ubucuruzi hagati y’ibyo bihugu bifite ubukungu buzamutse ku mugabane wa Afurika .

Abo Bakuru b’ibihugu bombi kandi bashimye amasezerano y’amahoro aherutse gusinyirwa muri Afurika y’Epfo hagati ya Ethiopia n’ Abarwanyi ba Tigray, akaba yari ahagarariwe na Afurika yunze Ubumwe(AU).

Basabye impande zombi, “ Kubahiriza ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano kugira ngo bashobore kugera ku mahoro arambye”.

Biteganyijwe ko itsinda ry’abantu bahagarariye Guverinoma ya Ethiopia ndetse n’Abahagarariye agace ka Tigray bazahurira i Nairobi muri iki cyumweru, kugira ngo baganire ku bijyanye n’ayo masezerano yasinywe ahagarariwe n’abahuza baturutse muri Afurika Yunze Ubumwe, bayobowe n’uwahoze ari Perezida wa Nigeria, Olusegun Obasanjo. Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida wa Kenya, nawe yari umwe mu bahuza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka