Abarimu barasabwa kurangwa n’imyitwarire myiza kugira ngo babere urugero abanyeshuri

Abarimu n’abarezi barasabwa kurangwa n’imyitwarire myiza, kugira ngo babere urugero rwiza abanyeshuri bigisha n’abantu bose bari aho banyura.

Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe mwarimu, Dr. Edouard Ngirente, yababwiye ko Guverinoma y’u Rwanda ifite intego yo kugira ubukungu bushingiye ku bumenyi (Knowledge Based Economy), bikaba bijyana n’uko abana baba bigishijwe neza.

Yagize ati “Kugira ngo tubashe kugera ku bukungu bushingiye ku bumenyi, ni uko abarimu bagomba gukomeza kubigiramo uruhare rugaragara, bikaba byumvikana ko mwarimu atari uwo gutanga ubumenyi gusa, ahubwo atanga n’uburere bujyana ku myitwarire myiza iranga Umunyarwanda aho agiye gukora hose”.

Yakomeje agira ati “Ndasaba abarimu n’abarezi mwese kurangwa n’imyitwarire myiza, kugira ngo mubere urugero rwiza abanyeshuri mwigisha, ariko na sosiyete aho munyura, kuko aho tunyura hose nk’abarimu abandi batureberaho”.

Minisitiri w’Intebe yanabwiye abarimu ko Perezida yamutumye kubabwira ko Guverinoma ishyigikiye umwuga bakora, ari na yo mpamvu bakomeza kwitwa abarezi n’ababyeyi mu Rwanda.

Minisiteri y’Uburezi ishima ibyakozwe mu rwego rwo guteza imbere mwarimu, birimo umushahara wa mwarimu wazamuwe, ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu gutanga akazi ku barimu, hamwe no guhindurirwa imyanya, byose bigakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Bamwe mu barimu bavuga ko hari byinshi bishimira byakozwe, kuko bituma mwarimu akomeza kurushaho gutera imbere.

Umwe muri bo witwa Redempta Uwonkunda, avuga ko yishimira ko yagize amahirwe yo kubona akazi atarize uburezi.

Ati “Ndashimira cyane Leta yatekereje no ku bantu batize uburezi, ikindi nishimira ni uko nageze mu kazi umushahara wa mwarimu uhita uzamurwa nta n’umwaka ndamara mu kazi. Ndashimira Leta y’ubumwe, kuko batubwiye ko baduteganyirije amahugurwa y’abantu batize uburezi kugira ngo tubashe kurushaho kunoza akazi kacu neza”.

Ku kibazo abarimu bari bamaze iminsi bagaragaza, bifuza ko habaho Mwalimu Shop, Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yabasubije ko Guverinoma itabyibagiwe, ahubwo yasanze bidashoboka, kuko bigoye kubikora, ari yo mpamvu bahisemo kongeza abarimu, mu rwego rwo gufasha ko ubuzima bwa mwarimu burushaho gukomeza kugenda neza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka