
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda "FERWAFA" ryamaze gutangaza ingengabihe ya shampiyona y’icyiciro cya kabiri, nyuma y’aho amakipe 20 muri 28 yo mu cyiciro cya kabiri mu bagabo yari yiyandikishije ari yo yahawe uruhushya rwo kwitabira amarushanwa.
Uko amakipe yashyizwe mu matsinda
ITSINDA A
ETOILE DE L’EST, LA JEUNESSE, VISION FC, IVOIRE OLYMPIC, VISION JEUNESSE NOUVELLE, INTERFORCE, AS MUHANGA, ASPOR, IMPEESA FC, KIREHE FC
Gahunda y’imikino yo mu itsinda A


ITSINDA B
GICUMBI FC, ALPHA FC, NYANZA FC, HEROES FC, AMAGAJU FC, THE WINNERS FC, INTARE FC, RUGENDE FC, GASABO, ESPERANCE
Gahunda y’imikino yo mu itsinda B

Nyuma y’Imikino y’amatsinda amakipe ane ya mbere muri buri tsinda azakina imikino yo gukuranwamo hasigare amakipe 4 azakina ‘’Playoffs’’, buri kipe ihura n’iyindi amakipe abaye 2 ya mbere hagendewe ku zizaba zagize amanota menshi ni yo azazamuka mu cyiciro cya mbere.
Muri uyu mwaka w’imikino bitandukanye n’imyaka ishize, amakipe abiri ya nyuma muri buri tsinda nayo azakina ‘’playoffs’’ zo guhatanira kutamanuka mu cyiciro cyo hasi aho buri kipe izagenda ihura n’iyindi.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Second division ku bari n’abategarugori ho ko mutayishyizeho ntabwo ingengabihe yabo yasohotse?
Gusa ndabona biryoshye kuko amakipe arimo yose asa n’ayafite ubushobozi bwo kuzaduha ibyishimo