Perezida Kagame mu batangije gahunda yo kongera imiti n’inkingo bikorerwa muri Afurika

Amakuru yatangajwe n’ibiro by’Umukuru w’igihugu ku wa Kabiri tariki ya 8 Ugushyingo 2022, avuga ko Perezida Kagame yitabiriye umuhango wo gutangiza gahunda mpuzamahanga y’ubufatanye mu by’ubuzima, igamije kongera imiti ikorerwa ku mugabane wa Afurika.

Amasezerano yo gukorera inkingo muri Afurika yashyizweho umukono n’ibihugu by’u Rwanda na Sénégal, mu rwego rwo guharanira kwihaza k’uyu mugabane mu bijyanye n’inkingo kuva kuri 1% kugera kuri 60%.

Iyi gahunda igamije ko nibura 60% by’imiti ikenerwa muri Amerika y’Amajyepfo, Caraibe no muri Afurika, ari naho izaba ikorerwa mu mwaka wa 2040.

Iyi nama yo gutangiza gahunda igamije kongera imiti n’inkingo bikorerwa muri Afurika, yitabiriwe kandi na Perezida wa Banki y’u Burayi ishinzwe Iterambere, Ursula von der Leyen uyobora Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Minisitiri w’Intebe wa Barbados, Mia Amor Mottley na Werner Hoyer.

Bari kumwe kandi na Holm Keller, Umuyobozi wa KENUP Foundation, umuryango utera inkunga ibikorwa birimo ubushakashatsi no guhanga ibishya mu rwego rw’ubuzima.

Ni igikorwa kandi cyitabiriwe na Perezida wa Guyana Irfaan Ali ndetse n’Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus na Prof Senait Fisseha, umuganga mu bijyanye no kuvura utunyangingo duto tw’umubiri.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bigiye gutangira gukora inkingo zirimo urwa Covid-19, Malaria n’urw’igituntu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka