Bugesera: Ubuyobozi bwasobanuye ikibazo kivugwa mu muryango urimo umukecuru w’imyaka isaga 100

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bukomeje kwigisha no kugira inama abo mu muryango wa Hakizimana Innocent barimo na nyina, bakaba bari batuye mu Kagari ka Cyugaro mu Murenge wa Ntarama w’Akarere ka Bugesera. Abo muri uyu muryango bamaze igihe kirekire basembera nyuma y’uko inzu babagamo itejwe cyamunara, bakanga kwemera n’izindi nama ndetse n’ubufasha bahawe n’ubuyobozi.

Hakizimana n'umugore n'abana babo umunani. Ngo bamaze igihe kirekire baranze kwemera uko ikibazo cyabo cyakemuwe, ariko ubuyobozi bukaba bukomeje kubaganiriza
Hakizimana n’umugore n’abana babo umunani. Ngo bamaze igihe kirekire baranze kwemera uko ikibazo cyabo cyakemuwe, ariko ubuyobozi bukaba bukomeje kubaganiriza

Hakizimana w’imyaka 45 y’ubukure avuga ko we n’umugore, abana umunani (8) n’umukecuru w’imyaka 120 badafite aho kuba, bakaba bagenda bararaguza aho babonye ku mabaraza y’inzu z’abandi.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buvuga ko n’ubwo Hakizimana yakuwe mu nzu nyuma y’uko itejwe cyamunara, banze kujya mu yo bwubakiye umukecuru we Ntabugi Madeleine ngo bayibanemo.

Imvano y’ikibazo cy’umuryango wa Hakizimana na nyina

Mu mwaka wa 2015 Inteko y’Abunzi muri ako Kagari ka Cyugaro yaciye urubanza abavandimwe ba Hakizimana bamurezemo ibijyanye no kurengera akomeka ubutaka bwabo ku bwe, nyamara we akavuga ko yari yarabuhawe na nyina.

Hakizimana Innocent n'uwo bashakanye
Hakizimana Innocent n’uwo bashakanye

Hakizimana avuga ko uwo mubyeyi(ari na we mukecuru w’imyaka 120 nk’uko babivuga) yari afunzwe mu gihe urubanza rwabaga.

Hakizimana avuga ko iyo Nteko y’Abunzi yaciye urubanza nabi bituma atsindwa, ategekwa kwishyura amafaranga ibihumbi 420.

Avuga ko mu gihe yari akirimo kuyashakisha, uwo abereye se wabo wari watsinze urubanza yahise ashaka Umuhesha w’Inkiko, azana n’Umuyobozi w’Akagari ka Cyugaro kumutereza ibye. Ku rundi ruhande ariko, Hakizimana ngo yari yaranze kwishyura ayo mafaranga.

Hakizimana avuga ko abo bahesha b’Inkiko bahise bamutereza cyamunara inzu ye ku mafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe n’ibihumbi 200, nyamara ngo iramutse ibariwe agaciro gakwiye itajya munsi ya miliyoni icyenda.

Bahise bamutegeka gusohokana n’Umuryango n’ibye byose.

Icyo gihe umukecuru Ntabugi yari afunzwe, aho afunguriwe asanga umuhungu we yaragiye gusembera, n’ubwo i Ntarama hari inzu Leta yubakiye Ntabugi.

Umukecuru Ntabugi
Umukecuru Ntabugi

Hakizimana yanze no gufata amafaranga yari asagutse nyuma yo kwishyura ibiguzi by’urubanza, ubuyobozi buyamubikira kuri konti muri Banki, ndetse n’ibikoresho byo mu nzu na byo bubicumbikira ku biro by’Umurenge, bikaba bihamaze imyaka umunani.

Hakizimana yitabaje inzego zinyuranye zirimo Urwego rw’Umuvunyi, Ibiro by’Umukuru w’Igihugu n’Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba, bamugira inama yo kuregera Urukiko rw’Ikirenga.

Urukiko rw’Ikirenga rwamuhaye urwandiko rwo kujya kuburanira mu Rukiko Rukuru, ndetse n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera busabwa gukemura ikibazo cye mu gihe hagitegerejwe umwanzuro w’Urukiko.

Akarere ka Bugesera ngo kakodeshereje umuryango wa Hakizimana inzu mu Murenge wa Nyamata, ariko na yo bayibamo igihe gito, bahita bayivamo.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi avuga ko uwo muryango wa Hakizimana utanyurwa n’ibyemezo bifatwa.

Ati "Hakizimana ubu arasaba kubakirwa nyamara afite ubutaka buri ku buso bwa hegitari ebyiri, hari ayo mafaranga (yasagutse nyuma ya cyamunara) ndetse na moto ye imaze imyaka umunani ku Murenge, tukamubwira tuti ’fata ibyawe ubibyaze umusaruro."

Inzu umuryango wa Hakizimana wakodesherejwe n'Akarere ka Bugesera
Inzu umuryango wa Hakizimana wakodesherejwe n’Akarere ka Bugesera

Mutabazi avuga ko Hakizimana atari umuntu ukwiye guhabwa ubufasha nk’uko bugenerwa abatishoboye, kandi ko yagakwiye kujya mu nzu y’umukecuru i Ntarama aho kugenda asembera.

Yewe ngo n’inzu Umuryango wa Hakizimana wari warakodesherejwe usabwa kuba uyisubiyemo ugasanga umukecuru, kugeza ubu ucungiwe umutekano n’abantu bashinzwe irondo bakaba ari na bo barimo kumugaburira.

Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba na bwo bwanditse kuri Twitter bugaragaza ko ikibazo cya Hakizimana bukizi, bukaba butanga inama zimeze nk’izo Akarere kamugeneye.

Iyari inzu ya Hakizimana yatejwe cyamunara
Iyari inzu ya Hakizimana yatejwe cyamunara
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

iyi nzu bayitanze kumafaranga macye buriya ninabyo biituma uyu mugabo atabyumva ibyo bamusaba.

Alias yanditse ku itariki ya: 10-11-2022  →  Musubize

None se niba ipfundo ry’ikibazo rishingiye ku gaciro gapfobeje k’iriya nzu, kuki ubuyobozi atariho bushakira igisubizo cyo kurenganura uriya muryango bukagenda bubica ku ruhande bumushakira icumbi rindi nawe akaba atabikozwa.Ese ubuyobozi ntibufite ububasha bwo kuvuguruza icyemezo gifutamye cyafashwe n’urwego rw’abunzi?kuki ubuyobozi bwashyigikira umwanzuro nk’uyu utesha agaciro umutungo w’umuntu bene kariya kageni?

Francois yanditse ku itariki ya: 10-11-2022  →  Musubize

iyinzu ntago ikwiye ariya mafranga

Clemantine yanditse ku itariki ya: 11-11-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka