Uganda igiye gufunga amashuri kubera Ebola

Amashuri muri Uganda yasabwe gufunga mbere y’igihe cyari giteganyijwe bitewe no kwiyongera kw’icyorezo cya Ebola.

Minisitiri w’Uburezi muri Uganda, Janet Museveni, yategetse ko amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye afungwa mbere y’uko igihembwe cya gatatu kirangira, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Ebola.

uwishwe na Ebola babanza kumutera umuti mbere yo kumushyingura
uwishwe na Ebola babanza kumutera umuti mbere yo kumushyingura

Byari biteganyijwe ko abanyeshuri bazatangira ibiruhuko tariki ya 9 Ukuboza 2022, ariko bitewe n’ibiteganywa n’aya mabwiriza ya Minisiteri y’Uburezi, bazatangira ibiruhuko tariki ya 25 Ugushyingo 2022.

Janet Museveni yavuze ko ubu abanyeshuri 23 bamaze kwandura iki cyorezo cya Ebola, naho 8 kimaze kubahitana.

Tariki 03 Ugushyingo 2022 mu gihugu hose, hari hamaze kugaragara abantu 131 banduye iki cyorezo, naho 48 bari bamaze guhitanwa na cyo. Icyorezo cya Ebola byatangajwe ko cyagaragaye muri Uganda tariki ya 20 Nzeri 2022 byemejwe n’inzego z’ubuzima, nyuma y’uko hari umurwayi yari yagaragayeho mu gace ka Madudu, mu Karere ka Mubende, mu gice cyo hagati cya Uganda, tariki 19 Nzeri2022.

Abagaragaweho n’iki cyorezo cya Ebola abenshi bagaragaye mu turere twa Mubende na Kassanda, gusa hari n’abandi barwayi bagiye bagaragara mu tundi duce turimo na Kampala, umurwa mukuru wa Uganda.
Ebola ifata umuntu aribwa umubiri wose akava amaraso, ikaba ikwirakwira binyuze mu guhura kw’amatembabuzi y’umubiri y’umuntu wanduye n’umuzima cyangwa gukora ku kintu cyagiyeho amatembabuzi y’uwanduye.

Ibimenyetso biranga umurwayi wa Ebola birimo kuribwa mu ngingo, kuruka, kugira impiswi, kubabara mu mitsi no kuva amaraso imbere mu mubiri cyangwa kuvira inyuma ahari umwenge ku mubiri.

N’ubwo nta murwayi wa Ebola uragaragara mu Rwanda, igihugu cyafashe ingamba zo kuyikumira nyuma y’aho igaragariye muri Uganda nk’Igihugu cy’abaturanyi.

Leta y’u Rwanda yahuguye abaganga uko bakwitwara mu gihe baba bakiriye umuntu urwaye Ebola, ariko hanakomeje gukorwa ubukangurambaga mu baturage kugira ngo bamenye uko bayirinda igihe yaba igaragaye mu Rwanda.

Umuyobozi w’umuryango mpuzamahanga wita ku buzima (WHO) Tedros Adhanom Ghebreyesus yavuze ko hari igeragezwa ry’inkingo ebyiri zishobora gutangira gutangwa mu byumweru biri imbere, gusa zitegereje kubanza kwemezwa na Leta ya Uganda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka