Miliyoni ebyiri z’abana baraba bakingiwe Covid-19 bitarenze uyu mwaka

Ikigo cy’Igihugu cyita ku buzima (RBC), gitangaza ko cyizeye kuzagera ku ntego cyihaye yo kuba cyamaze gukingira Covid-19 abana miliyoni ebyiri, bari hagati y’imyaka 5-11, mbere y’uko uyu mwaka wa 2022 urangira.

Ibikorwa byo gukingira Covid-19 ku bana bahurijwe hamwe byatangiye ku itariki 3 Ukwakira 2022, n’ubu bikaba bikomeje mu mashuri asaga 3.880 akoreshwa nka santere z’ikingira.

Raporo y’icyumweru ikorwa na RBC, yagaragaje ko mu mpera z’icyumweru gishize, abana hafi Miliyoni imwe bari bamaze guhabwa urukingo rwa Covid-19, ibyo bikaba biha icyo kigo icyizere ko mbere y’uko umwaka wa 2022 urangira, abana Miliyoni ebyiri bazaba bamaze guhabwa urwo rukingo.

Julien Mahoro Niyingabira, ushinzwe imikoranire n’itangazamukuru mu bijyanye n’ubuzima yagize ati “Ubu turi mu kwezi k’Ugushyingo, kandi tumaze gukingira kimwe cya kabiri cy’abana twiyemeje gukingira. Ku bufatanye n’ababyeyi, mu ntangiriro z’ukwezi k’Ukuboza, ntekereza ko tuzaba tugeze kure”.

Yavuze ko bisaba ubukangurambaga, no gusobanurira ababyeyio cyane, kuko hari abatabyumva vuba kubera impamvu runaka, bakagenda gahoro mu bijyanye no gukingiza abana babo.

Mu bwoko bw’inkingo bugera kuri butandatu u Rwanda rwemeje, abana barahawa urwitwa ‘Pfizer’ ariko rugenewe abana (10 microgramme/dose).

Umubyeyi witwa Umutoni Sarah, ufite abana babiri, yabwiye ikinyamakuru ‘The New Times’ ko mbere bumvaga badashaka kureka abana babo ngo bahabwe urukingo rwa Covid-19, ariko nyuma yo guhabwa ibisobanuro by’uko urwo rukingo ruzabafasha abana, yaje kureka barakingirwa.

Mugabo Christian, na we ni umubyeyi, avuga ko hari bagenzi be batumva akamaro ko kuba abana bahabwa inkingo za Covid-19.

Yagize ati, “N’ubwo Covid-19 itakiri icyorezo gikomeye cyane, iyo ntiyagombye kuba impamvu ituma ababyeyi bamwe na bamwe badasinya inyandiko zituma abana bakingirwa. Twese twarakingiwe mu rwego rwo kurinda ubuzima bwacu, ibyo ni ko byagombye kugenda no ku bana bacu”.

Nk’uko bitangazwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO), kimwe n’izindi nkingo, urukingo rwa Covid-19, rushobora kugwa abantu nabi (side effects), n’ubwo atari bose bagira ikibazo nyuma yo kwikingiza. Muri ibyo bibazo bishobora kujyana n’urukingo rwa Covid-19 harimo kubabaro aho umuntu yakingiwe, hari uguhinda umuriro, hari ukugira isesemi, hari ukubabara umutwe n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka