RBC yagaragaje ibyavuye mu gupima COVID-19 mu buryo bwagutse muri Kigali

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) yashyize ahagaragara ibyavuye mu gikorwa cyo gupima COVID-19 mu buryo bwagutse abatuye mu Mujyi wa Kigali ku matariki ya 17 na 18 Nyakanga 2021.

Ibipimo byafashwe mu tugari tw’umujyi wa Kigali bigaragaza ko Utugari tubiri twabonetsemo abarwayi benshi bari hejuru ya 10%, mu gihe utundi tugari ibipimo biri hagati ya 5-9.9%.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr Sabin Nsanzimana, avuga ko mu Mujyi wa Kigali hagiye hafatwa ibipimo bingana na 5% muri buri kagari, ndetse ko no mu tugari tutari muri Guma mu Rugo hagiye nibura hapimwa abaturage 100, hakaba harimo gukusanywa imibare y’ibyavuyemo kugira ngo hagaragazwe mu Rwanda uko ubwandu buhagaze.

Dr Sabin Nsanzimana avuga ko mu Mujyi wa Kigali basanze utugari 2 dufite ubwandu bwinshi buri hejuru ya 10%, naho utugari 40 turi ku gipimo cya 5%- 9.9%, mu gihe 51 dufite igipimo kiri kuri 3%-4.9%, naho utugari 70 dufite igipimo biri munsi ya 3%.

Iyi mibare igaragaza uko ubwandu buhagaze mu Mujyi wa Kigali wafashwemo ibipimo 107,106 habonetse abarwayi 3,965 mu turere dutatu ari two Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge.

Ugiye kureba uko ijanisha ry’ubwandu bwa Covid-19 mu tugari tw’umujyi wa Kigali buhagaze biboneka ko utugari tubiri tungana na 1% dufite ubwandu bwa Covid-19 buri hejuru ya 10%.

Utugari 40 tungana n’ijanisha rya 25% by’utugari bifite ubwandu bwa covid-19 buri hagati ya 5-9.9%.

Utugari 51 dufite ijanisha rya 31% by’utugari bifite ubwandu bwa covid-19 ku kigero cya 3-4.9% mu gihe utugari 70 dufite ijanisha ringana na 43% by’utugari bifite ubwandu buri munsi 3%.

Dr Sabin Nsanzimana uyobora Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), avuga ko icyo babonye mu bipimo utugari turimo abarwayi benshi bakeka ko byatewe n’abarwayi banduza abandi bitewe n’ibikorwa bihakorerwa.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Nyakanga 2021 Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima kizongera gupima mu tugari twapimwe twabonetsemo abarwayi benshi.

Ni gahunda itangira saa tatu za mugitondo mu tugari turimo imibare y’abarwayi iri hejuru ya 5%, hakazapimwa izindi ngo itari izapimwe mbere"

Dr Sabin Nsabimana avuga ko gufata ibipimo bitandukanye bizatanga amakuru yifashishwa n’ubuyobozi mu gufata ingamba zo kurwanya iki cyorezo.

Imibare igaragaza ko Akarere karimo ubwandu bwinshi ari Kicukiro ifite ijanisha rya 4.4%, Gasabo ikurikiraho n’ijanisha rya 3.8% naho Nyarugenge ifite ijanisha rya 2.5%

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka