Indirimbo ‘My Vow’ Meddy yahimbiye umugore we yakunzwe igisohoka

Indirimbo ‘My Vow’ y’umuhanzi w’Umunyarwanda, Ngabo Medard, umenyerewe ku izina ry’ubuhanzi rya Meddy, yahimbiye umugore we, yasohotse benshi bayitegereje bihutira kuyireba, kuko mu gihe cy’amasaha icumi gusa yari imaze kurebwa n’ibihumbi birenze 113.

Meddy n'umugore we Mimi
Meddy n’umugore we Mimi

Ni indirimbo igaragaramo amashusho y’ubukwe bwe na Mimi, benshi bakunze kuko bashoboye kureba amashusho y’ubukwe bw’uyu muhanzi ukunzwe mu Rwanda no mu Karere mu myaka 10 ishize.

Umuhanzi Ngabo Medard, indirimbo ‘My Vow’ mbere yo kuyishyira hanze yabanje guteguza abakunzi be kuri YouTube, aho bari bayitegeje ari benshi.

Ni indirimbo itari kure y’izindi uyu muhanzi aririmba, kuko irimo amagambo y’urukundo, ndetse irimo isezerano aha umukunzi we.

Iyi ndirimbo y’iminota ine n’amasegonda atatu (4’3") abayirebye bashima ko n’ubwo gushyingirwa bijyana no gutanga isezerano, Meddy abihamije agaragariza abakunzi be isezerano yahaye umufasha we.

Hari aho agira ati "Nubona imvura nzakubera umutaka, nguhaye umutima wanjye, ni ryo sezerano ryanjye."

Ni indirimbo agaragaza ko umugore we yamuhawe n’Imana kandi amubona amukeneye kuko yamusengeye imyaka myinshi.

Ati "Imana yamboneye umugore, umugore wanjye, uw’ingenzi kuri njye unkunda uko ndi kandi ukankunda birenze uko nikunda, ndagira ngo ubimenye".

Uretse kuba irimo amagambo anyuze umutima, amagambo yayo atanga icyizere mu rukundo kuko yafasha n’abo birimo kwanga, bakongera bakabona umugisha wo gukundana no kwizerana. Hari nk’aho agira ati "Unyizera kurusha uko niyizera, ndashaka kuguha urukundo".

Meddy mu bahanzi nyarwanda azwiho kuririmba indirimbo zizamura imbamutima mu rukundo. Abatanze ibitekerezo ku ndirimbo ‘My Vow’, habonekamo abakomoka mu bindi bihungu nka Sénégal, Kenya n’ibindi, bakaba bashima ko ikomeje kububaka mu rukundo no gukora ubukwe.

Indirimbo ‘My Vow’ ije kongera umubare w’abareba indirimbo za Meddy kuko urubuga rwa YouTube rugaragaza ko ibihangano bye bimaze kurebwa inshuro zirenze miliyoni 100, harimo indirimbo "slowly" yarebwe inshuro zirenze miliyoni 50.

Reba indirimbo ‘My Vow’ ya Meddy

Ngabo Medard n’umukunzi we Mimi Mehfira ukomoka muri Ethiopia bakoze ubukwe ku wa Gatandatu tariki 22 Gicurasi 2021, bubera i Dallas muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Ibyo birori byitabiriwe n’abantu bake mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

Mu babyitabiriye harimo abahanzi n’abandi bazwi cyane cyane mu Rwanda no muri Amerika barimo umuhanzi The Ben, Emmy, Miss Grace Bahati wabaye Nyampinga w’u Rwanda muri 2009, King James, Adrien Misigaro, K8 Kavuyo, Shaffy, n’abandi.

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 18 Ukuboza 2020 nibwo Meddy yasabye umukunzi we Mimi Mehfira ko yamubera umugore, ibizwi nko gutera ivi.

Icyo gihe amashusho yashyizwe ahagaragara yerekana Mimi n’ibyishimo byinshi ahindukira akareba Meddy akavuga YEGO, ko yemeye kumubera umugore.

Mu gitaramo cya East African Party cya 2018, Meddy uba muri Amerika yaje mu Rwanda ari ku rubyiniro ahamagara Mimi amwerekana nk’umukunzi we.

Aba bombi bakaba bamaze igihe bakundana kuko no mu mashusho y’indirimbo ya Meddy yitwa “Ntawamusimbura” Mimi agaragaramo.

Meddy ni umwe mu bahanzi nyarwanda bagiye bagaragarizwa urukundo n’abakobwa batari bake. Icyakora kenshi na kenshi Meddy yagiye abwira itangazamakuru ko afite umukobwa bakundana utari Umunyarwandakazi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

i am sorry bus.

media yanditse ku itariki ya: 4-02-2022  →  Musubize

mukomeze kwihanga bakunzi ba Jay pole ndetse n miryango yeee

claude yanditse ku itariki ya: 2-09-2021  →  Musubize

Mukomeze turabakunda

UMUNYURWA GERMMAINE yanditse ku itariki ya: 16-02-2022  →  Musubize

nibyizacyane gutsinda ni ibyambele shalom,

Gatima etienne yanditse ku itariki ya: 14-08-2021  →  Musubize

I like how this our lovely guy tend this girl in his song ntawamusimbura still he loved her ... In this world you can’t find the singer who can marry the girl who performed in his artist activities . I ensure that it can be power full when all Gus tike time to manage well the steps of important lady whom he proposed to have as wife... Meddy I do like you keep it up.

Jacques Brian hageniman yanditse ku itariki ya: 29-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka