Amerika yohereje abasirikare badasanzwe muri RDC kurwanya iterabwoba

Perezida Antoine Félix Tshisekedi yakiriye itsinda ry’abasirikare badasanzwe boherejwe na Amerika mu gufasha ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) kurwanya iterabwoba mu Burasirazuba bwa Congo no kurinda Pariki y’Ibirunga.

Kuva tariki 13 Kanama 2021, itsinda ry’abasirikare ba Amerika ryageze i Kinshasa ndetse rihura na Perezida Tshidekedi n’ubuyobozi bw’ingabo za FARDC.

Mike Hammer, Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe za Amerika i Kinshasa, yasobanuriye ko inshingano z’abasirikare ba Amerika zijyajye no gutera inkunga FARDC mu kurwanya iterabwoba ndetse no gufasha abarinzi ba Pariki ya Virunga na Garamba mu Burasirazuba bwa Congo zibasirwa na ba rushimusi n’imitwe yitwaza intwaro ihungabanya umutekano.

Hammer agira ati; "Bafite akazi ko gufatanya na Minisiteri y’Ingabo na FARDC mu gufasha itsinda rishinzwe kurwanya iterabwoba."

Akomeza avuga ko inshingano z’Abanyamerika ziri mu bufatanye bw’amahoro, iterambere no kubungabunga ibidukikije n’kuko biri mu masezerano yasinywe mu mwaka wa 2019 hagati ya DRC na Amerika.

Uhagarariye Amerika i Kinshasa yagize ati; “Amerika ishyigikiye icyemezo cyafashwe na Perezida Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo cyo kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa DRC no kurwanya ADF- NALU mu gutsinda uyu mutwe w’iterabwoba ”.

Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo yemereye Ubuyobozi bwa FARDC kohereza izo mpuguke mu Burasirazuba bwa Congo kurwanya iterabwoba, ubutumwa buzamara ibyumweru byinshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Sindumva aho aba bagabo bagiye ngo haze amahoro ahubwo wabona bisubiye rudubi burundu kuko numva bavugwa ko baharanira inyungu zabo Imana irinde U Rwanda n’abarutuye

Hilary yanditse ku itariki ya: 16-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka