RDC: Utubari n’utubyiniro byongeye gufungurwa

Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yafunguye utubari n’utubyiniro mu rwego rwo kuzahura bimwe mu bikorwa bimaze igihe bidakora.

Ku mugoroba wo ku itariki 14 Kanama 2021, nibwo Guverinoma ya Congo Kinshasa yatangaje ko isaha yo guhagarika ingendo ibaye saa tanu z’ijoro kugera saa kumi za mu gitondo, izo ngamba zikaba zarorohejwe bitewe no kugabanuka kw’icyorezo cya Covid-19 cyari kimaze iminsi kibasiye iki gihugu.

Bimwe mu byashimishije abantu byafunguwe harimo utubari, utubyiniro kimwe n’aho gusohokera hahurirwa n’abantu benshi, n’ubwo hasabwe ko hazajya hakira kimwe cya kabiri cy’abasanzwe bakirwa bijyanye no kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19.

Patrick Muyaya, umuvugizi wa Guverinoma muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo akaba na Minisitiri w’itumanaho n’itangazamakuru, yavuze ko ingamba zikarishye nk’uko ziherutse gufatwa n’umukuru w’igihugu mu kwirinda Covid-19 zizakomeza kubahirizwa mu Ntara enye zirimo; Haut-Katanga, Lualaba na Kivu zombi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka