Mudugudu yakuwe ku buyobozi azira gukubita uwo basangiye kanyanga

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rusarabuye mu Karere ka Burera bwatangaje ko Turinimana Fabien wayoboraga Umudugudu wa Gitovu mu Kagari ka Ndago hamwe n’abandi bantu batatu, tariki ya 14 Kanama 2021 banyweye inzoga ya kanyanga bamara gusinda bakarwana bagakomeretsa uwitwa Niyonibutse.

Niyonibutse biravugwa ko yakubiswe n'abo basangiye kanyanga
Niyonibutse biravugwa ko yakubiswe n’abo basangiye kanyanga

Niyonibutse yabwiye Kigali Today ko uwo wari umukuru w’Umudugudu Turinimana n’abo bari kumwe bamukubise nyuma y’uko yanze ko banywera kanyanga iwe mu gihe utubari mu bihe bya Covid-19 tutemerewe gufungura.

Icyakora Kigali Today ivugana n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusarabuye, Mbarushimana Emmanuel, yavuze ko umuturage yakubiswe n’abo barimo basangira kanyanga.

Yagize ati "Ikibazo twagikurikiranye kandi biraboneka ko umuturage yakubiswe, ariko icyo twamenye ni uko barimo basangira kandi imirwano yatewe n’ubusinzi."

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rusarabuye bwahise bweguza uyu mukuru w’Umudugudu Turinimana ndetse busaba Niyonibutse kujya kwivuza mu bitaro bya Butaro kugira ngo harebwe ko atagize uburwayi bukomeye, nyuma ajye no kurega kuri RIB abamukubise.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusarabuye avuga ko nyiri akabari bamubuze ariko ubuyobozi bw’Umurenge bukaba ngo buzahana aba abaturage bagiye mu kabari mu bihe bya Covid-19 kandi bitemewe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka