Nyabihu: Gitifu yafunzwe akekwaho gukubita umuturage

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karago mu Karere ka Nyabihu, Kabarisa Solomon, yatawe muri yombi na Polisi akekwaho gukubita no gukomeretsa umuturage.

Kabarisa Salomon, uhagaze imbere wambaye ikote (Photo:Internet)
Kabarisa Salomon, uhagaze imbere wambaye ikote (Photo:Internet)

Ku rubuga rwa Twitter, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko uyu muyobozi yatawe muri yombi akekwaho gukubita umuturage wari uvuye ku kazi.

Uwo muyobozi arakekwaho gukubita uwitwa Dusingizimana Kadafi w’imyaka 27, ubwo yari avuye ku kazi ku ruganda rw’icyayi rwa Nyabihu, ruherereye mu Murenge wa Karago.

Ibyo byabaye kuwa kabiri tariki 14 Mata 2020, mu Mudugudu wa Mwiyanike, Akagari ka Kadahenda mu Murenge wa Karago, ubwo uwo Dusingizimana yari ageze imbere yinzu yu bucuruzi y’uwitwa Kimondo, agahura n’umuyobozi w’Umurenge wa Karago Kabarisa Salomon, ari kumwe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Kadahenda na DASSO w’Umurenge, maze ngo Kabarisa agahagarika uwo muturage amubaza aho avuye, undi akamubwira ko avuye ku kazi.

Uwo muyobozi ngo yahise avana inkoni mu modoka atangira kumukubita, ndetse aranamukomeretsa.

Umuturage Dusingizimana wakubiswe, yajyanywe ku kigo nderabuzima cya Mwiyanike, giherereye mu Murenge wa Karago kugira ngo yitabweho, naho uwo muyobozi ukekwaho kumukubita afungiye kuri sitasiyo ya Mukamira.

Ingingo ya 121 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, iteganya ko umuntu wese, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500,000 Frw ariko atarenze 1,000,000 Frw.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Muraho,
Uwo muyobozi mubi akanirwe urumukwiriye Kandi bibere Bose isomo.

Mugisha zachee yanditse ku itariki ya: 16-04-2020  →  Musubize

Muraho,
Uwo muyobozi mubi akanirwe urumukwiriye Kandi bibere Bose isomo.

Mugisha zachee yanditse ku itariki ya: 16-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka