COVID-19 ntiyahagaritse kubungabunga Ikiyaga cya Kivu

Ubuyobozi bw’ikigo gikurikirana ubudahungabana bw’ikiyaga cya Kivu ‘LKMP’ butangaza ko bukomeje gukurikiranira hafi umutekano w’ikiyaga cya Kivu nubwo iki kigo kitari mu byemerewe gukora.

Kubungabunga ubudahungabana bw'Ikiyaga cya Kivu birakomeza (Photo:Internet)
Kubungabunga ubudahungabana bw’Ikiyaga cya Kivu birakomeza (Photo:Internet)

Ikiyaga cya Kivu gikorerwamo uburobyi bw’amafi n’isambaza, n’ubucukuzi bwa gaz methane kandi hagize igikorwa nabi cyagira ingaruka ku binyabuzima biri mu kiyaga.

Leta y’u Rwanda ibinyujije mu kigo cya EUCL yashyizeho ikigo cya LKMP kugira ngo hakorwe ubugenzuzi ku budahungabana bw’Ikiyaga cya Kivu kibitse amatoni n’amatoni ya gaz.

Ubu bugenzuzi bwibanda ku kureba ko ibikorwa byo gucukura gaz bigenda neza kuko hagize ibititabwaho byagira ingaruka ku binyabuzima biri mu kiyaga cya Kivu, nkuko haboneka n’ingaruka ku bagituriye.

Nubwo u Rwanda rwashyizeho ingamba zo gukumira icyorezo cya COVID-19 ndetse abakozi benshi bagasabwa gukorera mu ngo mu kwirinda kwandura no gukwirakwiza icyorezo iki cyorezo, abakozi ba LKMP na bo basabwe gukorera mu ngo nyamara ibikorwa bakurikirana byo byakomeje gukorwa.

Ibikorwa byo kuroba mu kiyaga cya Kivu hamwe n’ubucukuzi bwa gaz methane mu kiyaga cya Kivu birakomeje, kandi uko gaz methane icukurwa ni ko hari izindi gaz zizamurwa, bikaba ngombwa ko zisubizwa mu mazi cyangwa zitwikwa, ibintu bigomba gukurikiranwa kugira ngo bitazatera ingaruka.

Kigali Today ivugana n’umuyobozi w’ikigo gishinzwe gukurikirana ubudahungabana bw’ikiyaga cya Kivu, Umutoni Augusta, avuga ko igenzura bakunze kwibandaho ari ubucukuzi bwa gaz methane.

Ati “Ibyo dukunda gucunga ni ubucukuzi bwa gaz methane, kandi tubacunga mu buryo butandukanye. Gucunga ibyo bakora, no kureba ko ibyo bakora babikora neza, kugira ngo bitabangama”.

Uyu muyobozi avuga ko kugenzura ibikorwa bya Kivuwatt bikorwa buri kwezi, ariko hari n’ibindi bipimo bakora mu mezi abiri.

Ati “Ukwezi kwa gatatu twakoze ubugenzuzi kuri Kivuwatt, ubu turimo gukora igenzura ry’ibyo twabonye uko byari bimeze, ariko mu gukurikirana nka Kivuwatt, ibikorwa byabo hari uburyo bigenzurwa hakoreshejwe icyo twita ‘real time data’ kandi ziriyandika, igihe cyose tugendeye tukabibona”.

Uyu muyobozi avuga ko ubudahungabana bw’Ikiyaga cya Kivu buhagaze neza, kuko hari ikibazo kibonetse babona amakuru ndetse bakaba basaba uruhushya rwo kugenda bakaruhabwa.

Ati “Inzego z’umutekano mu kiyaga zirakora, ndavuga Polisi yo mu mazi kimwe na Marine, hagize ikiboneka kidasanzwe baratumenyesha ku buryo natwe twasaba uruhushya tukajya kubikurikirana”.

Ubushakashatsi bwakozwe n’impuguke mu kiyaga cya Kivu bwagaragaje ko ibinyabuzima bitabangamiwe, ariko hagomba gukomeza gucungira hafi.

Ikiyaga cya Kivu kirimo Gaz methane igera ku bujyakuzimu bwa metero ziri hagati ya 450-500.

Hagiye hagaragazwa amakuru avuga ko Gaz ziri mu kiyaga cya Kivu zidacungiwe hafi hakaba ikizihungabanya, zamera nk’igisasu cyagira ingaruka ku buzima bw’ibinyabuzima biri mu Kivu, ndetse no ku buzima bw’abaturye Ikiyaga cya Kivu nk’uko byabaye muri Cameroun tariki 21 Kanama 1986.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka