Ibiza bimaze guhitana abantu 103 kuva umwaka wa 2020 watangira

Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA) ikomeje kwibutsa abaturarwanda bose kwirinda ibiza bigaragara mu mu bihe by’imvura nk’uko bikomeje kugaragara hirya no hino mu gihugu.

Izi ni zimwe mu nzu zangijwe n'imvura i Nduba muri Gasabo tariki 02 Werurwe 2020
Izi ni zimwe mu nzu zangijwe n’imvura i Nduba muri Gasabo tariki 02 Werurwe 2020

MINEMA igaragaza ko kuva umwaka wa 2020 watangira, abantu 103 bamaze kubura ubuzima mu biza biterwa n’imvura, naho abandi 164 bakaba barakomerekejwe na byo.

Iyo Minisiteri igaragaza ko ibyo biza biterwa n’ibikomoka ku nkuba, ku nkangu, ku myuzure, ku nkubi y’ umuyaga ndetse no ku rubura.

Imibare yashyizwe ahagaragara n’iyo Minsiiteri igaragaza ko kuva tariki ya mbere Mutarama 2020 kugera tariki ya 20 Mata 2020, inzu 1,843 zimaze kwangirika kubera ibiza naho Hegitari 864 z’imyaka zarangiritse.

Iyo mibare kandi igaragaza ko hari ikigo nderabuzima kimwe cyangiritse, imihanda 56 yarangiritse, mu gihe ibiraro 36 byacitse, naho amatiyo 6 ajyana amazi aracika.

Hangiritse inyubako z’ubuyobozi 9, insengero 12, ibyumba by’amashuri 36 n’aho abanyeshuri barara 2.

Ibyangiritse ni ibihombo ku gihugu ndetse bikagira ingaruka ku bari babitegerejeho umusaruro ; MINEMA ikaba isaba Abanyarwanda gukurikiza inama bagirwa zirimo; kuzirika neza ibisenge ku nkuta z’inzu hakoreshejwe ibikoresho byabugenewe nk’impurumpuru na Fil galvanize.

Mu kugira inyubako ikomeye, Abanyarwanda basabwa kwirinda kurebesha imiryango n’amadirishya ahantu hitegeye umuyaga mwinshi, kubaka ibikuta bihisha ibisenge ku batuye ahantu harangwa umuyaga mwinshi, gutera ibiti hafi y’inzu kuko bigabanya ubukana bw’umuyaga no gusimbuza ibiti bishaje kuko na byo bishobora guteza impanuka.

Ku birebana n’ibiza biterwa n’inkuba, MINEMA isaba Abanyarwanda kwihutira kujya kugama mu nzu iri hafi, mu gihe imvura yiganjemo imirabyo n‘imihindo y’inkuba, kuva vuba mu mazi iyo imvura itangiye kugwa, kwirinda gukoresha ibyuma byose bikoresha amashanyarazi, kwirinda kugama ahegereye iminara y’itumanaho no kuva hafi y’uruzitiro rukozwe mu byuma.

MINEMA isaba abantu kwirinda kugenda ku binyabiziga nk’amagare cyangwa amapikipiki mu gihe hariho inkuba, kwirinda gukoresha telefone mu gihe cy’imvura hamwe no kwihutira gushyira imirindankuba ku nyubako aho itarashyirwa.

Mu Rwanda henshi hakunze kuba inkangu cyane cyane mu Ntara y’Amajyaruguru no mu Ntara y’Uburengerazuba.

MINEMA ikaba igira inama abanyarwnada zo guhoma neza inzu harindwa ko amazi yakwinjira mu bikuta; kuberamisha imikingo yegereye inzu, kwimuka mu nzu igaragaza ibimenyetso by’uko yasenyuka igihe icyo aricyo cyose nko kuba ihengamye, yariyashije imitutu no gusenyukaho.

Isaba abantu gusibura no gucukura ibyobo bifata amazi n’imiferege iyobora amazi, gufata amazi y’imvura bashyiraho imireko ku nzu n’ibigega biyabika, gusukura za ruhurura no kwirinda kujugunyamo imyanda hamwe no gusana ibiraro bishaje.

Ibi kandi byiyongeraho gushishoza mbere yo kwambuka umugezi n’ibiraro, kwitondera inzira z’amazi, hamwe n’amazi atemba ava ku misozi no muri za ruhurura, naho abatwara ibinyabiziga basabwa kwirinda kunyura mu mihanda irimo amazi menshi cyangwa aho afite umuvuduko mwinshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka