Rubavu: Abantu 173 bamaze guhanirwa kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko hashyizweho inzego zigenzura abadashaka kubahiriza amabwiriza yo gukumira icyorezo cya COVID-19.

Aba bo baherutse gufatirwa muri Nyabihu barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19
Aba bo baherutse gufatirwa muri Nyabihu barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, avuga ko abantu 173 bamaze guhanirwa kutubahiriza amabwiriza yo gukumira COVID-19 ndetse muri bo hari n’abarimo gukurikiranwa bafunze.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yabitangaje mu gihe tariki ya 14 Mata 2020 ukwezi kuzuye mu Rwanda hagaragaye umurwayi wa mbere wa COVID-19 hagashyirwaho ingamba zo kwirinda iki cyorezo binyuze mu kwirinda gukora ingendo zitemewe, kujya ahantu hahurira abantu benshi nk’insengero, utubari n’ibirori.

Uko iminsi yagiye yiyongera niko abarwayi bagiye biyongera mu Rwanda, kugeza ku mugoroba wo ku wa mbere tariki 13 Mata 2020 bakaba bari bamaze kuba 127 (harimo 42 bakize).

Amabwiriza yo gukumira icyorezo cya COVID-19 mu Rwanda asaba Abanyarwanda kuguma mu ngo. Icyakora hari abayarengaho bagafatirwa mu muhanda bagendagenda, mu gihe hari n’abafatirwa mu matsinda basenga kandi bitemewe.

Mu Karere ka Rubavu hari bamwe bafatwa basa n’abakoze utubari mu ngo, hakaba n’abafunga ibipangu by’utubari bakanywera mu nzu.

Habyarimana avuga ko mu gukumira ibikorwa bitemewe by’ayo matsinjda, hashyizweho abantu bashinzwe gukurikirana no kugenzura abatubahiriza ayo mabwiriza.

Agira ati; “Mu rwego rw’Akarere n’Imirenge hashyizweho ubugenzuzi buhoraho, hamaze guhanwa abatari bake kugira ngo twubahishe aya mabwiriza ya guma mu rugo no gukumira icyorezo cya COVID-19.”

Mu kwezi kwa Werurwe Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney yatangaje ko abantu 200 bahanwe bazira kutubahiriza amabiriza yo gukumira icyorezo cya COVID-19.

Abaciwe amande mu Karere ka Musanze bagera kuri 60, Rulindo 48, Gakenke bagera kuri 25, Burera bararenga 35 na Gicumbi bararenga 20.

Mu Ntara y’Iburengerazuba naho hagaragaye ikibazo cy’abaturage bagiye bafatirwa mu mihanda nta gahunda ifatika bafite ituma bava mu ngo zabo.

Abaturage 315 bafashwe bagiye bigishwa, banasobanurirwa amabwiriza ya Leta ajyanye no kwirinda Coronavirus bakabarekura bagasubira mu ngo zabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka