Basanzwe mu cyumba ‘basengera imperuka’
Abaturage 24 bo mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Gihango bafashwe n’inzego z’umutekano bashinjwa gukora ibinyuranyije n’amabwiriza yo gukumira icyorezo cya COVID-19.

Abo baturage bahuriye mu itsinda ryitwa ASSOC bakaba ngo bubahiriza umunsi wa karindwi. Bafatiwe mu murenge wa Gihango akagari ka Ruhingo basengera hamwe.
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Emerance Ayinkamiye yabwiye Kigali Today ko ubwo bafatwaga bavuze ko barimo gusengera hamwe kubera imperuka ibagereyo.
Bafashwe tariki ya 12 Mata 2020, bashyikirizwa Polisi kugira ngo bigishwe ubundi bagezwe mu bugenzacyaha bisobanure ku bijyanye no kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.
Ayinkamiye uyobora Akarere ka Rutsiro avuga ko abashaka gusenga bagomba gusengera mu rugo, kuko ubundi abantu bagomba gusohoka mu rugo ari abafite impamvu ikomeye ibemerera gusohoka naho abandi bakaba bagomba kuguma mu rugo kugira ngo haramutse hagize uwanduye atagira abandi yanduza.
Mu Karere ka Karongi mu mirenge ya Rubengera na Twumba naho haravugwa Abatampera 105 bafashwe n’inzego z’ubuyobozi basengera hamwe na bo mu buryo bunyuranyije n’amabwiriza yo gukumira icyorezo cya COVID-19, bajyanwa mu kigo ngororamuco giherereye mu Murenge wa Gashari.
Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- Perezida Museveni wa Uganda bamusanzemo COVID-19
- Bangladesh: Habonetse abantu 68 banduye COVID-19 mu masaha 24
- #COVID19: Abantu 32 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 11,440
- #COVID19: Abantu 27 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,528
- #COVID19: Abantu 28 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,555
- #COVID19: Abantu 23 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 8,951
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,212
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,215
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,290
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,131
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,224
- #COVID19: Abantu batanu banduye babonetse mu bipimo 1,515
- #COVID19: Abantu 6 banduye babonetse mu bipimo 974
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,828
- #COVID19: Abanduye batatu babonetse mu bipimo 2,071
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,500
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,467
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,207
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,328
- #COVID19: Umuntu umwe yitabye Imana, abanduye ni 2,195
Ohereza igitekerezo
|
Leta ko ntako itagira ngo yigishe abaturage uburyo bwo kwirinda icyorezo cya COVID19, ni gute abantu bangana batya bikora bagateranira hamwe? Njyewe mfite uburenganzira bwo gufata ibyemezo nabagumisha aho nabasanze, bakazahava nyuma y’iminsi 14. Ndibwirako amasengesho yabo yaba yarageze ku Mana basenga.
Leta ko ntako itagira ngo yigishe abaturage uburyo bwo kwirinda icyorezo cya COVID19, ni gute abantu bangana batya bikora bagateranira hamwe? Njyewe mfite uburenganzira bwo gufata ibyemezo nabagumisha aho nabasanze, bakazahava nyuma y’iminsi 14. Ndibwirako amasengesho yabo yaba yarageze ku Mana basenga.
Ndashimira reta yu Rwandacyane kungambanshya yagizezoguhagarika ikwirakwizwa ryicyorezo cya covide19 Kandi nkanabashimira ukuntu bafataneza abarwayi ba coronavirusi nogufataneza ikiremwamuntu Kandi ndashishikariza abanyarwanda murirusange kubahiriza gahunda yagumamurugo bakajyabakaraba inshuronyinshi kumunsi birinda gusuhuzanya bakoranamuntocyi bakirinda noguhererekanya amafaranga muntocyi bajyabakoresha mobile money cg Airtel money ibyo nimubyubahiriza bizadufasha mukwirinda ikwirakwizwa ryicyorezo cya covide19 murakoze Imana ikomezekubananamwe
Bible idusaba "Kumvira abatuyobora".Kubyerekeye Imperuka,muli Matayo 24:36,Yesu yavuze ko nta muntu uzi igihe izabera.Nubwo abantu nyamwinshi batabyemera,imana yashyizeho "umunsi w’imperuka" nkuko Ibyakozwe 17 umurongo wa 31 havuga.Kuli uwo munsi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2,imirongo ya 21 na 22.Kuli uwo munsi uteye ubwoba cyane nkuko bible ivuga muli Yoweli 2,umurongo wa 11,Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Izaha ubutegetsi bw’isi yose Yesu nkuko tubisoma mu Ibyahishuwe 11,umurongo wa 15.Hanyuma Yesu ahindure isi yose paradizo.Niba dushaka KUROKOKA kuli uwo Munsi,dushake imana cyane,twe kwibera mu byisi gusa.Ni Imana ubwayo ibidusaba muli Zefaniya 2,umurongo wa 3.Byaba byiza uhasomye