Nyabihu: Abaturage bafatiwe mu kabari banywa inzoga

Inzego z’umutekano mu Karere ka Nyabihu zafatiye mu cyuho abantu batandatu banywera inzoga hamwe mu gihe amabwiriza yo kurwanya COVID-19 asaba abantu kudahurira hamwe.

Barashinjwa guterana no kunywa inzoga mu kabari, binyuranyije n'amabwiriza ya Minisitiri w'Intebe
Barashinjwa guterana no kunywa inzoga mu kabari, binyuranyije n’amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe

Ni igikorwa cyabaye mu masaha y’ijoro saa tatu n’igice (21h30) ku wa 06 Mata 2020 mu Murenge wa Jenda, Akagari ka Nyirakugugu, Umudugudu wa Jenda.

Abo bantu batandatu ngo bagiye mu gikari cy’akabari banywa inzoga binyuranyije n’amabwiriza yashyizweno na Minisitiri w’Intebe mu rwego rwo gukumira icyorezo cya COVID-19.

Umwe mu bayobozi batifuje ko amazina ye atangazwa wavuganye na Kigali Today yatangaje ko nyiri akabari yahise acibwa amafaranga ibihumbi 50 karanafungwa, naho abari mu kabari buri wese acibwa ibihumbi icumi uretse ko yishyuye babiri, naho abandi ngo bahise batoroka, bahita batangira gushakishwa.

Yagize ati; “Nyiri akabari yaciwe ibihumbi 50 akabari karafungwa, naho abarimo kunywa inzoga babiri ni bo babonetse abandi bahise babura ubu barimo gushakishwa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette, yabwiye Kigali Today ko akabari abo bantu banyweragamo kari karafunzwe.

Uwo muyobozi yongeyeho ko mu barimo banywa harimo n’Umukuru w’Umudugudu wahise akurwa ku mirimo, naho abandi bacibwa amande y’ibihumbi 10 ndetse bajyanwa mu kigo ngororamuco, ariko nyiri akabari kubera ko afite umwana w’umwaka umwe w’amavuko, we ngo ntibamujyanyeyo.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu asaba abaturage kuguma mu ngo, ukeneye icyo kunywa akakigura akakijyana iwe, birinda guhura ari benshi kugira ngo iki cyorezo kizacike vuba.

Amabwiriza yashyizweho mu gukumira icyorezo cya COVID-19 avuga ko uhereye tariki ya 21 Werurwe 2020 i saa tanu na mirongo itanu n’icyenda z’ijoro (23:59) hashyizweho ingamba zikumira icyorezo cya Coronavirus zigomba kumara ibyumweru bibiri ndetse ubu zongerewe kugera tariki 19 Mata 2020.

Izo ngamba zivuga ko ingendo zitari ngombwa zibujijwe kandi gusohoka mu rugo nta mpamvu zihutirwa bitemewe keretse abajya gutanga no gushaka serivisi z’ingenzi harimo kwivuza, guhaha, serivisi za banki n’izindi.

Kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga bigomba gukoreshwa ahashoboka hose, kurusha kujya muri za banki na za ATM.

Abakozi ba Leta bose n’abikorera basabwa gukorera akazi mu ngo zabo, keretse abatanga serivisi z’ingenzi zavuzwe haruguru.

Imipaka yose irafunzwe keretse ku Banyarwanda bataha ndetse n’abandi batuye mu Rwanda byemewe n’amategeko, abo bose bakaba bazashyirwa mu kato mu gihe cy’ibyumweru bibiri (2) ahantu hateganyijwe. Ubwikorezi bw’ibicuruzwa byinjira cyangwa ibisohoka mu Rwanda burakomeza.

Ingendo hagati y’imijyi n’uturere tw’igihugu ntabwo zemewe keretse ku bajya kwivuza cyangwa abafite impamvu zihutirwa. Ubwikorezi bw’ibicuruzwa burakomeza nk’uko bisanzwe.

Amasoko n’amaduka arafunzwe keretse abacuruza ibiribwa, ibikoresho by’isuku, za farumasi, esansi na mazutu n’ibindi bikoresho by’ibanze.

Za moto ntabwo zemerewe gutwara abagenzi, keretse izigemuye ibicuruzwa. lmodoka zitwara abagenzi mu mijyi zo zirakomeza gukora hubahirijwe intera ya metero imwe hagati y’abagenzi.

Utubari twose turafunga.

Resitora zirakomeza gukora hatangwa serivisi yo guha ibyo kurya abakiriya bakabitahana (take away).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Muramenye mubababarire nanjye nkumbura inshuti nkumva ubuzima burahagaze pe.

Ope yanditse ku itariki ya: 8-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka