Abaturage bakubise abayobozi babasabaga gukurikiza amabwiriza akumira COVID-19

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko ku wa 27 Werurwe 2020 rwataye muri yombi abaturage bakubise umukuru w’umudugudu, ushinzwe umutekano na DASSO mu mudugudu wa Gipfura, akagari ka Gahinga mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi.

Abatawe muri yombi ni Niyonkuru Sioni, Mugarura Jean Damascene na Habyarimana Emmanuel bakurikiranyweho gukubita no gukomeretsa umuyobozi w’umudugudu wa Gipfura na Dasso ubwo bari mu gikorwa cyo kubahiriza amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe ajyanye no kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Abaregwa bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Kamembe mu gihe bakorerwa dosiye ngo ishyikirizwe ubucamanza.

Kigali Today ivugana n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gahinga, Munyaneza Theogene, yavuze ko abakubise abayobozi basanzwe bari ku rutonde rw’ ibihazi (ibyigomeke) bakaba ngo banacuruza magendu.

Ati; "Byabaye ejo (ku wa kane) ku mugoroba ubwo umuyobozi w’Umudugudu, ushinzwe umutekano na DASSO bagiye mu isanteri kubuza abantu kwegerana ahubwo bakajya mu ngo, aho kubyubahiriza barabadukira barabakubita."

Munyaneza avuga ko akagari kabo kegereye amazi y’ikiyaga cya Kivu, abakubise abayobozi bakaba ngo bari basanzwe bibera mu mazi bakora magendu ariko kubera ibikorwa by’ubucuruzi bifunze, n’amazi afunzwe, bakaba ngo birirwa bazerera banywa bataguma mu ngo.

Abakubiswe bari bakomerekejwe bajyanwa kwa muganga, ariko ubu ngo bakaba bavuyeyo.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwibutsa abaturarwanda ko kwigomeka ku byemezo by’ubutegetsi ari cyaha gihanwa n’amategeko kandi ko RIB itazihanganira umuntu wese uzaca ukubiri n’amabwiriza cyangwa uzahutaza umukozi uri mu kazi ko kugenzura uko amabwiriza ya Leta ashyirwa mu bikorwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka