Abahinzi b’ibirayi baravuga ko bari mu gihombo kubera imodoka zitabageraho

Abahinzi b’ibirayi mu Karere ka Rubavu batangaza ko bakomeje kugwa mu gihombo kubera kubura abaguzi babatwarira ibirayi, mu gihe ubuyobozi bw’Urugaga rw’Abikorera (PSF) buvuga ko byatewe no kubura abaguzi n’amahoteri agafungwa.

Mu karere ka Rubavu na Nyabihu, Musanze na Burera hazwi kuba igicumbi cy’ubuhinzi bw’ibirayi mu Rwanda.

Umusaruro mwinshi ukaba woherezwaga mu mujyi wa Kigali, naho ibindi bikajyanwa mu mujyi wa Goma.

Icyorezo cya COVID-19 cyakomye mu nkokora ubucuruzi muri rusange, nticyasize inyuma ubucuruzi bw’ibirayi, bituma abahinzi bari bejeje bategereje kujyana umusaruro ku isoko bahura n’igihombo.

Mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Busasamana umwe mu mirenge yeramo ibirayi byinshi mu Karere ka Rubavu batangaza ko kutabona imodoka byatumye umusaruro ubahombera.

Baharakubuye Janvier ni umuhinzi w’ibirayi akaba yarigeze guhagararira abahinzi b’ibirayi muri uyu murenge. Aganira na Kigali Today, yatangaje ko imodoka zitakibageraho.

Yagize ati “Kubera imodoka zitaboneka ngo zize kugura kubera ibihe turimo imodoka ntiziva i Kigali ngo zize kugura, kandi Kigali na bo barataka inzara, ibaze muri iki cyumweru gishize haje imodoka 3 mu gihe hazaga 6 mu kagari kamwe, igiciro cyamanutse cyageze kuri 160Frw kandi cyari ku mafaranga 240.”

Akomeza avuga ko imboga zo zaguye bikabije, agira ati; “Ahantu haguraga ibihumbi 500, ubu gutanga 200 biragoye. Icyo dusaba ni uko Leta itwoherereza imodoka zikaza gutwara umusaruro tukabona amafaranga tukongera guhinga, n’abandi bakabona ibibatunga.”

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Burera baganiriye na Kigali Today bavuga ko na bo ikibazo cy’isoko ry’umusaruro w’ibirayi bagifite kuko imodoka zibijyana ku isoko zabuze.

Umwe muri bo yagize ati “Kubona isoko ni ikibazo njye mperutse no kubona imodoka eshatu zajyanye ibirayi i Kigali zirabigarura kubera kubura isoko.”

Mu Karere ka Rubavu, buri gihembwe cy’ihinga hera toni zibarirwa mu bihumbi 150 zihingwa kuri Hegitare zigera ku bihumbi bitanu. Uwo musaruro ukunze gutwarwa n’abatuye mu mujyi wa Goma no mu bice bitandukanye by’igihugu mu Rwanda. Mu gihe hatabonetse uko ugezwa ku masoko, bigira ingaruka ku bahinzi.

Umuyobozi mukuru w’Urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF) Robert Bapfakurera , avuga ko ntawabujije imodoka kujya kuzana imyaka mu bahinzi ahubwo ngo byatewe n’imiterere y’isoko.

Agira ati; “Ntawabujije imodoka kujya kuzana imyaka, ariko ikibazo ni imiterere y’isoko, amasoko arafunguye ariko abantu ntibasohoka kujya guhaha, ikindi urebe amahoteli yose arafunze inzu zicuruza ibiribwa ntizikora nka mbere, utirengagije ko uretse uzana ibirayi abikura ku muhinzi, hari ubyakira na we akaranguza abandi bajya kubiha umuguzi, ubu ntibyoroheye umuntu kuva mu rugo ngo agiye gucuruza bitewe n’ingendo bakora.”

Bapfakurera avuga ko igisubizo kiri mu kuganira n’inzego zibishinzwe kugira ngo harebwe igikorwa kugira ngo umusaruro ugezwe ku isoko nubwo Abanyarwanda bagomba kuguma mu ngo mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Uretse kuba hari imodoka nke zijyana umusaruro ku isoko, uduce twose duhinga ibirayi tuvuga ko tutabona abaguzi nyamara bifuza kubivana mu mirima bagahinga ibindi.

Abahanga mu buhinzi bw’ibirayi mu Rwanda bavuga ko umusaruro w’ibirayi mu Rwanda ku gihembwe ubarirwa hagati ya Toni ibihumbi 900 na Toni miliyoni 1200, uyu musaruro ukaba uhingwa ku buso bwa Hegitari zibarirwa hagati y’ibihumbi 50 n’ibihumbi 60.

Bavuga ko umusaruro ungana na 60% uturuka mu turere twa Musanze, Rubavu na Nyabihu, 25% uva muri Burera na Gicumbi, naho umusaruro ungana na 10% ukava muri Nyamagabe, Nyaruguru, Rutsiro na Karongi (Crête Congo-Nil), hanyuma umusaruro ungana na 5% ugaturuka mu tundi duce tw’Igihugu.

Ku gihembwe k’ihinga, ubuso buhingwaho ibirayi mu Rwanda buri hagati ya hegitari ibihumbi 50 n’ibihumbi 60, kandi kuri hegitari haterwaho imbuto z’ibirayi ziri hagati ya toni 1 na toni 1 n’igice.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Hakuziyaremye Soraya, aherutse gutangariza kuri Radio Rwanda ko barimo gukorana na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi kugira ngo bashake isoko ry’imbere mu gihugu kuko hari ahabonetse imbogamizi z’uko ibicuruzwa byabo bitava mu turere ngo bijye i Kigali cyangwa bive i Kigali bijya mu turere kuko gutwara ibicuruzwa ari ibintu byemewe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ubwo se koko ibirayi byaba biri gupfa ubusa n ukuntu hano i Kigali twabibuze , n ibibonetse bike bikosha? Mukore uko mushoboye bitugere ho byibura ababashije guhaha bahahe. Ngewe hashize amezi3 ntabihaha kuko byahenze. Tugume mu rugo ariko twariye! Habura iki ariko?

Harerumukiza yanditse ku itariki ya: 6-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka