Rusizi: Umurambo w’umugabo watoraguwe munsi y’igitanda
Mu Murenge wa Nzahaha mu Karere ka Rusizi haravugwa urupfu rw’uwitwa Hitimana Innocent bikekwa ko yiciwe mu rugo rwe ku wa 11/01/2015.
Bamwe mu baturanyi be bavuga ko urupfu rwe rwaba rufite aho ruhurira n’amakimbirane ashingiye ku masambu bari bafitanye n’umugore we batandukanye. Abandi bavuga ko yari afite uburwayi ariko ko yari amaze gukira.
Abaturage babonye nyakwigendera mbere yo kwitaba Imana ku wa 10/1/2015, bavuga ko bamubonye yari muzima afite ibipapuro mu ntoki agiye kubaruza ubutaka bw’isambu ye, gusa ngo ntibayivugaho rumwe n’uwahoze ari umugore we kuko we avuga ko ari iy’iwabo aho akomoka kandi ikaba imwanditseho.
Aha niho abaturage bahera bavuga ko ariyo ntandaro y’urupfu rwa Nyakwigendera bakavuga ko umugore we batandukanye yaba yihishe inyuma y’urupfu rwe, n’ubwo ari ugukeka kuko ntawamubonye.
Umurambo wa Nyakwigendera watoraguwe munsi y’igitanda amaguru ariyo ari kugaragara igihimba cyose kiri munsi y’igitanda. Abaturage bavuga ko yasaga n’umuntu wakuruwe hasi kuko yari afite ibyondo ndetse yanakobaguritse ku mubiri.
Ubusanzwe Nyakwigendera Hitimana yibanaga mu nzu wenyine ariko akaba yari aturanye n’umugore we batandukanye nta yindi nzu ibaciye hagati, icyakora umugore wa Nyakwigendera avuga ko nyuma yo gutandukana nta kindi kibazo bari bafitanye gusa ngo ntibavuganaga kuko umwe yahuraga na mugenzi we akitambukira.
Ku bufatanye bw’abaturage n’inzego z’umutekano hari gukorwa iperereza kugira ngo barebe icyaba cyahitanye uwo mugabo.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|