Uru rubanza rwaburanishijwe n’urukiko rwisumbuye rwa Rusizi kuri uyu wa 08/01/2015 ahabereye icyaha mu murenge wa Rwimbogo mu kagari ka Karengera.
Abaregwa ni Habyarimana Jean Claude, Mbonimpa Mamireti, Uwizeyimana Calmia na Nahimana Eugene kuko aribo basangiraga inzoga na nyakwigendara Mukandabasanze Dorothee mu ijoro yapfiriyeho ku wa 23/09/2014.

Nyakwigendara Mukandabasanze Dorothee w’imyaka 34 y’amavuko wari utuye mu Mudugudu wa Renga, akagari ka Muhehwe, yishwe n’abagizi ba nabi aho bamwivuganye bamunigishije kimwe mu bitenge bibiri yari yambaye nyuma yo kumusambanya ku ngufu.
Ubwo urukiko rwisumbuye rwa Rusizi rwaburanishaga abo bagabo imbere y’imbaga y’abaturage abo bagabo uko ari bane babanje gusomerwa n’ubushinjacyaha ibyo bakurikiranyweho n’ubutabera aho bagaragarijwe ibyaha bibiri: icyo gusambanya Nyakwigendera Mukandabasanze Dorothee no kumuvutsa ubuzima bwe.
Nyuma yo kumva ibyo bashinjwa umwe muri bo witwa Habyarimana Jean Claude yemeye ko yagize uruhare mu rupfu rwa Nyakwigendera Dorothee kuko bamusambanyije bose uko ari bane ariko akaza kwicwa n’uwitwa Mbonimpa Mamireti ari kumwe na bagenzi be, n’ubwo Mbonimpa na bagenzi be nabo babihakana bakabishyira kuri Habyarimana.
Ni nyuma yaho nyakwigendera yari amaze kubabwira ko ibyo bamukoreye bazabibazwa n’Imana hanyuma bakaza kugira ubwoba bw’uko azabarega ari na bwo ngo bagarutse inyuma bakamwica aha akaba asaba imbabazi z’icyaha yakoze cyo kumusambanya.

Umubyeyi wa Nyakwigendera Macumu Matiyasi avuga ko igihano cyifujwe n’ubushinjacyaha cyo gufungwa burundu kibakwiriye kuko atakwishimira kujya ababona mu maso ye baramuhekuye bakaba bamusigiye umuruho wo kurera abana yasize.
Bamwe mu baturage bakurikiranye uru rubanza nabo bashimangira ko igihano aba bantu bifurijwe n’ubushinjacyaha cyo gufugwa burundu kibakwiriye kuko bakoze ibyaha ndenga kamere bityo bikabera urugero abandi.
Urukiko rwanzuye ko urubanza rw’aba bagabo ruzasomwa tariki 06/02/2015 aho icyaha cyabereye. Ibi byaha biramutse bihamye aba bagabo bahanishwa ingingo 140 ndetse niya 197, zigena igifungo cya burundu mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|