Rusizi: Abagore ntibaratinyuka umwuga w’uburobyi kubera imbogamizi bahura nazo

Abakora umwuga w’uburobyi mu karere ka Rusizi bavuga ko umwuga w’uburobyi bukorerwa mu ikiyaga cya kivu witabirwa n’abagabo gusa, biterwa n’uko ako kazi gasaba imbaraga nyishi n’ubugenge abagore bikaba bitaborohera.

Abagabo bamaze iminsi muri uyu mwuga bakorera mu kiyaga, ari umwuga wagenewe abagabo bonyine. Batanga impamvu z’uko ari umwuga usaba imbaraga nyinshi bityo abagore ngo bakaba batazibona.

Abagore ngo ntibaratinyuka umwuga w'uburobyi.
Abagore ngo ntibaratinyuka umwuga w’uburobyi.

Mapozi Basile nawe ni umurobyi mu kiyaga cya kivu, we avuga ko nta mugore wawihanganira bitewe n’impamvu nyinshi zitandukanye, harimo kuba ukorwa ninjoro mu mbeho nyinshi, gukoresha imbaraga nyishi no kurara bagenda. Kuba hari bake bawitabira yemeza ko ari ababuze uko bagira.

Ibi kandi bishimangirwa n’abagore bakora ubucuruzi bw’isambaza n’amafi, nabo banavuga ko kuroba ku bagore bitajyanye n’umuco Nyarwanda kandi nabo bakemeza ko imbaraga zabo zitabemerera gukora uburobyi.

Bongeraho ko n’impungenge z’umutekano wabo nazo bazigira, dore ko uburobyi bukorwa mumasaha ya ninjoro aho batinya ko bahura n’ibishuko byo kugwa mu mutego w’ubusambanyi.

Hari abandi barobyi bake bavuga ko ari ikibazo k’imyumvire ikiri hasi ituma bitinya mu gukora uyu mwuga. Bakemeza ko babikanguriwe bakabiganirizwaho kenshi iyo myumvire yahinduka nabo bakagira uruhare mu burobyi kuko ari umwuga uteza imbere uwukora.

N’ubwo nta bushakashatsi babikoreye abarobyi babagabo bemeza ko no mu bindi bihugu uretse mu Rwanda nta barobyi b’abagore babayo, ariko bakemeza ko bikenewe ko nabo babitozwa muri gahunda yo kwihangira umurimo no kwiteza imbere.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka