Rusizi: CEPGL irasaba ko abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka boroherezwa

Umuyobozi wa CEPGL (Umuryango w’ubukungu uhuza ibihugu by’ibiyaga bigari) Herman Tuyaga arasaba abakora ku mipaka korohereza abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka kugira ngo babashe gutera imbere mu bikorwa byabo, dore ko akenshi usanga bakora ubucuruzi buciriritse ari nayo mpamvu bagomba koroherezwa kugira ngo nabo babashe gutera imbere kimwe n’abagabo.

Ibi yabivugiye mu nama y’iminsi ibiri yabereye mu Karere ka Rusizi kuva tariki ya 14/01/2015 yahuje abagore bakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka hagati y’u Rwanda, Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo (RDC) n’u Burundi hamwe n’inzego zikora ku mipaka, igamije kurebera hamwe uko inzitizi bagaragaje zakemuka.

Bamwe mu bagore bitabiriye iyi nama bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bavuga ko bagifite imbogamizi k’ubucuruzi bwabo, aho hari ibicuruzwa bitemererwa kwambuka ku mipaka biva mu gihugu bijya mu kindi.

Iki kibazo kandi ngo bamaze igihe kirekire bakigaragaza ariko nyamara ntikibonerwe umuti, hakaba n’abandi bagaragaza ko hari imisoro bakwa ku bihugu itajyanye n’amategeko kimwe n’udufaranga bagenda bakwa ku mipaka y’ibihugu bimwe ibyo byose bikagaragara nka Ruswa ari nabyo biviramo benshi guhomba dore ko nta n’igishoro n’inyungu bihagije baba bafite, akaba ariyo mpamvu basaba CEPGL kimwe n’abakora ku mipaka gukora uko bashoboye bakaborohereza.

Tuyaga asaba abakora ku mipaka korohereza abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka.
Tuyaga asaba abakora ku mipaka korohereza abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Tuyaga yavuze ko amadovizi ibihugu bihuriye muri CEPGL bijya gushaka hanze yaboneka mu buryo bw’imihahirane y’ibyo bihugu, ari nayo mpamvu hagomba koroshwa urujya n’uruza hagati y’imbibi z’ibyo bihugu by’umwihariko abagore bakunze kubugaragaramo.

Ku ruhande rwabakora ku mipaka bavuga ko mu rwego rwo kunoza imikorere n’imikoranire biteguye gufasha abo bagore ariko na none hakubahirizwa amategeko agenga imipaka, kuko hari igihe haboneka abashaka guca inyuma yayo batangira gukurikiranywa bakaba bavuga ko bahohotewe.

Umunyamabanga wungirije wa CEPGL, Joseph Letitiyo avuga ko CEPGL ifasha abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka kuko bukemura ibibazo byinshi byugarije ingo zabo ikindi kandi bugatanga inyungu rusange ku bihugu byabo.

Ni muri urwo rwego atangaza ko uburyo bwo kubahuza n’abakozi bakora ku mipaka bahura umunsi ku munsi ngo bikemura ibibazo bakunda guhura nabyo kuko bivugirwa mu ruhame, bityo buri ruhande rukamenya uko rugomba gukorana n’urundi mu bwumvikane nta mananiza.

Abagore b'abacuruzi hamwe n'abakora ku mipaka biga ku kibazo cy'imikorere n'imikoranire.
Abagore b’abacuruzi hamwe n’abakora ku mipaka biga ku kibazo cy’imikorere n’imikoranire.

Ubuyobozi bw’umuryango wa CEPGL buvuga ko uretse guhuza abakora ubucuruzi n’inzego zikora ku mipaka, ngo bwigisha abagore gukorera hamwe mu matsinda cyangwa mu mashyirahamwe kugira ngo bakore ubucuruzi bw’umwuga ndetse butanga umusaruro.

Uyu muryango urasaba abagore kwirinda gukorera mu kajagari kuko hari abakora amakosa yo kuba bashaka kudasora bikabaviramo ibibazo, ibyo kandi bijyana n’uko hari abagore ushobora gusanga mu mashirahamwe yose bitewe n’uko haba hari inyungu baba bayakurikiyemo kandi bitemewe.

Abaturage barenga ibihumbi 45 nibo bakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka mu bihugu bigize umuryango wa CEPGL, abagera kuri 80% bakaba abagore kandi bafite ubushobozi buke.

Ubu bucuruzi bukorwa n’abagore bava mu bihugu bigize umuryango wa CEPGL, ngo usibye kuba bubafasha kwiteza imbere ngo bubiba n’amahoro hagati y’abaturage y’ibyo bihugu kuko bahura bakaganira ku bibazo bihari n’uburyo bwo kubishakira ibisubizo babifashijwemo n’abayobozi.

Musabwa Euphrem

Ibitekerezo   ( 1 )

ingamba zo korohereza abagore babacuruzi zishyirweho maze abagore bahabwe rugari bacuruze dore ko usanga bari barakumiriwe muri byinshi muri aka karere

rwaza yanditse ku itariki ya: 16-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka