Rusizi: Bacungiwe umutekano ngo batagirirwa nabi n’ababashinja amarozi

Abantu batandatu bacungiwe umutekano ku biro by’Umurenge wa Butare kuva tariki ya 20/01/2015, kubera ko bahigwa bukware n’abaturage bagenzi babo bavuga ko babaziza kuroga umuyobozi w’ikigo cy’ishuri ribanza rya Gisovu.

Amakuru Kigali today ikesha umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Gaterere iri shuri ribarizwamo ndetse n’aba baturage batuyemo, Narcisse Hakundimana avuga ko ubwo umuyobozi w’icyo kigo cy’ishuri, Niyonsaba Martin yari arangije gukoresha ababyeyi inama yo kwitegura gutangira umwaka w’amashuri kuwa 20/01/2015 ngo bagiye kubona babona aguye hasi atangira gukambakamba ari nako yanabikaga akanahebeba.

Ako kanya bamwe mu baturage bari bari aho bo mu muryango wa Niyonsaba Martin bahise birara muri bagenzi babo batangira kubakubita ugize ngo ariruka bakamwirukaho bavuga ko aribo baroze uwo muyobozi bamuziza ko agiye kwimurira ishuri ahandi hantu kubera ko riri mu manegeka.

Inzego z’umutekano zahise zihagera zifata abo bahigwaga bagera kuri 6 zijya kubacumbikira ku murenge kugira ngo batagirirwa nabi na bagenzi babo dore ko bari barakaye cyane.

Uyu muyobozi w’akagari yavuze ko n’ubwo abo bahingwaga bavugwa ho amarozi bakiri ku murenge ngo bemeza ko uwo muntu ari bukire, n’ubwo yahise ajya muri koma ubu akaba arwariye mu bitaro bya Mibirizi aho ari gukurikiranywa n’abanga, gusa ngo no muri ibyo bitaro arimo yarahageze atangira kubika nk’inkoko.

Uyu Murenge wa Butare ukunze kuvugwamo amarozi cyane n’amakimbirane ayashingiyeho. Ibyo bibaye mu gihe mu minsi yashize mu nama y’umutekano umunyamabanga nshingwabikorwa w’uwo murenge, Sibomana Placide yari yavuze ko hari urugo rwari rwameneshejwe n’abaturage bashaka kugirira nabi ba nyirarwo bavuga ko babateza inzuki zikabaruma bagiye guhinga mu mirima yabo.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka