Rusizi: Umuyobozi w’akarere na bagenzi be bahakanye ibyaha bakurikiranyweho

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar, Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Bayihiki Basile n’abandi bakozi b’Akarere ka Rusizi batatu bahakanye ibyaha baregwa byo gukoresha inyandiko mpimbano.

Ubwo bageraga imbere y’urukiko rwisumbuye rwa Rusizi kuwa 14/01/2014, Ubushinjacyaha bwabanje gusomera ababuranyi icyaha bakurikiranyweho, buvuga ko aba bayobozi bane bakoze inyandiko y’ibinyoma babifatanyije n’umuyobozi w’Akarere ka Rusizi aho banditse inyandiko igaragaza kuzamura imibare y’ubwitabire mu bwisungane mu kwivuza bayivana kuri 69% bayishyira kuri 77.5%, buvuga ko aya makosa y’inyandiko z’ibinyoma yakozwe tariki ya 14/4/2014.

Ubwo bahabwaga umwanya ngo bisobanure, umuyobozi w’akarere, Nzeyimana yahakanye yivuye inyuma ibyaha akurikiranyweho avuga ko atigeze ashyiraho itsinda ryo kuzamura imibare y’ubwisungane mu kwivuza, ahubwo ko ibaruwa yandikiye aba bakozi yari iyo kubasaba kugaragaza raporo yo igaragaza imibare y’aho bageze mu bwisungane mu kwivuza agamije kugera ku nyungu z’abaturage muri rusange kugira ngo bitabire iyo gahunda nk’uko byari bisanzwe.

Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar n'abo bareganwa bahakanye ibyaha bakurikiranyweho.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar n’abo bareganwa bahakanye ibyaha bakurikiranyweho.

Ibyo ni nabyo byagarutsweho na Bayihiki Basile, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza ndetse n’abunganizi babo, banabajije ubushinjacyaha niba hari inyandiko bwemeza bwacukumbuye igaragaza ukuri ko ibyavuzwe atari ukuri, ubushinjacyaha ntibwagira icyo bubivugaho.

Bose bavuze ko nta nyungu bari bafite mu kuzamura imibare y’ubwisungane mu kwivuza kuko iyo babitekereza ngo bari no kugera kuri 80% cyangwa 90% kuko bari bafite intego yo kugera 100% nk’uko bari babihize.

Mu bugenzacyaha bamwe muri aba bakozi barimo Ndamuzeye Emmanuel, umuyobozi w’ubuzima mu Karere ka Rusizi ngo yari yavuze ko Nzeyimana Oscar yashyizeho itsinda ryo kuzamura imibare y’ubwisungane, ibyo kandi ngo byari bavuzwe na Muhawenimana Juliette, ushinzwe ubukangurambaga mu kigo cy’ubwisungane mu Karere ka Rusizi, ariko bageze imbere y’urukiko bose barabihakana bavuga ko babivugishijwe n’uburyo bari barimo bugoranye, kuko ngo birijwe mu nama batangira kubazwa mu masaha y’ikirenga bananiwe, ari nayo mpamvu bavuze ibiterekeranye nibyo babazwa.

Babajijwe ku mafaranga atajyanye n’imibare bagaragaza mu bwisungane mu kwivuza, Muhaweninama Juliette yavuze ko hashobora kuboneka amakosa imibare ntihure ariko ngo si ikibazo kuko bishobora gukosoka.

Ubushinjacyaha bwabagejeje imbere y’Urukiko rwisumbuye rwa Rusizi kugira ngo busabe uru rukiko ko uko ari batanu baba bafunzwe by’agateganyo iminsi 30 mu gihe iperereza rigikomeje ku cyaha bakurikiranyweho cyo gukoresha inyandiko yahinduhwe cyangwa irimo ibinyoma.

Mu gusoza urubanza ubushinjacyaha bwabajijwe niba hari icyo bwongeraho buvuga ko aba bantu bafungwa iminsi 30 y’agateganyo bitewe n’ibyaha bashinjwa.

Abaregwa bo basabye kuburana bari hanze kuko ari abantu bazwi kandi bakaba bizeye ko ibyo babazwa bazabisobanura kuko bafite aho babihera kandi atari ibihimbano.

Imyanzuro y’uru rubaza izasomwa ku wa gatanu tariki 16/01/2015.

Mu gihe bose uko ari batanu bahakana ibyaha bakurikiranyweho, hari amakuru avuga ko Nzeyimana Oscar yaba yaraye yeguye ku mirimo ye nk’umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, ndetse na Bayihiki Basile akaba yeguye ku mwanya w’umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kigali today ikaba ikigerageza kuvugana n’abagize inama njyanama y’akarere ngo hamenyekane ukuri kuri aya makuru.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka