Rusizi: Havumbuwe inganda zikora inzoga z’inkorano zihita zifungwa

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bufatanyije n’inzego z’umutekano burasaba abaturage kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge by’inzoga z’inkorano kuko zangiza ubuzima bwabo zikanatuma bahungabanya umutekano.

Ni nyuma y’aho mu mirenge imwe n’imwe y’aka karere harimo uwa Kamembe, Rwimbogo na Nzahaha hari kugenda haduka inganda zikora ibiyoga bifatwa nk’ibiyobyabwenge, ndetse mu byumweru bitatu bishize mu Murenge wa Kamembe hakaba harafatiwe ibiyoga by’ibikorano bizwi ku izina rya Kambuca ndetse hakangizwa n’uruganda rwabikoraga.

Nzabonimpa Emmanuel ni umwe mu bafatanywe ibiyoga by’ibikorano kuwa 20/01/2014 akaba anabicururiza mu Murenge wa Nzahaha n’ahandi. Avuga ko yaguye mu ikosa ryo gucuruza ibiyobyabwenge kubera kudasobanukirwa, akemeza ko yakuye isomo rikomeye mu gufatwa kwe kuko yanahuye n’igihombo.

Nzabonimpa yemera icyaha kanagisabira imbabazi.
Nzabonimpa yemera icyaha kanagisabira imbabazi.

Uyu mugabo uri mu maboko ya Polisi asaba imbabazi ku cyaha yafatiwemo akemeza ko atakongera kwenga inzoga z’ibiyobyabwenge, akanagira abandi baturage inama zo kwirinda kubyishoramo.

Safari Jean Pierre we yafatiwe ku ruganda rwa Nezerwa Softe rukora ibiyoga bifatwa nk’ibiyobyabwenge mu Murenge wa Rwimbogo avuga ko ibiyoga yafatanywe atari ibye kuko ngo sebuja yari yagiye i kigali yamusigariyeho.

Gusa uyu Safari we inzego z’umutekano zanamufatanye impapuro mpimbano zigaragaza ko bemerewe gukora, aha akavuga ko atazi iby’izo mpapuro kuko sebuja ariwe wamenya gusobanura ibyazo.

Aha abaturage bafatanyaga na Polisi kumena ibiyobyabwenge bya Kambuca byari byafatiwe mu Murenge wa Kamembe.
Aha abaturage bafatanyaga na Polisi kumena ibiyobyabwenge bya Kambuca byari byafatiwe mu Murenge wa Kamembe.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi w’agateganyo, Kankindi Léoncie arasaba abakora inzoga z’inkorano kwirinda kuko zangiza ubuzima bw’abaturage, agasaba abifuza gukora inganda zitunganya inzoga gusaba ibyangombwa kugira ngo ibyo baha abanyarwanda bibe byujuje ubuziranenge.

Ni muri urwo rwego inganda zibikora zafunzwe ndetse hakamenywa n’ibiyoga bari bafite mu bubiko bwabo. Ibiyoga byamenywe bigana na litiro ibihumbi 7.

Musabwa Euphrem

Ibitekerezo   ( 1 )

TURASABA NYAKUBAHWA GUSURA NYAMIRAMBO AZASIGA KUVA KUKAGARI BEGUYE BAHAGIZE NKA GAHUGU KABO. MUZAZE MUBAZE UMUYOBOZI UWITWA CLAIRE WAKAGARI KAGASHARU UMUDUGUDU WA KAGUNGA UMURENGE NYAMIRAMBO MUMUBAZE ICYO ISHINZWE MUKURI(1)NTIWAMUBONA KUBIRO ABA AZENGURUKA IMIDUGUDU ASHAKISHA AHO BARI KUBAKA UBUNDIAKAGENA IBICIRI BAGOMBA KUMUHA (RUSWA KUMUGARAGARO) TURAMBIWE ABANTU NKABARIYA BABA IBINANI AHANDI BAKABIMURIRA AHANDI AHO YAVUYE BARAVUMA SO NAHASHYIRWE ABAFITE UBUNYAMUNTU WE NTABUMUNTU BUMUBAMO NTADANGA GACIRO AFITE

kajugiro yanditse ku itariki ya: 21-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka