Iri shuri ryafunguye imiryango mu mujyi wa Rusizi tariki ya 05/01/2015 rizajya ritanga impamyabushobozi z’icyiciro cya mbere n’icya kabiri cya kaminuza mu mashami atandukanye y’imyuga arimo ubwubatsi, amashanyarazi, ubukanishi, electonics, ubuvuzi na laboratwari, ubukungu n’icungamutungo, ikoranabuhanga ndetse n’amahoteli n’ubukerarugendo.

IPR kandi izajya inatanga amasomo y’igihe gito (short courses) kuva ku mezi atatu kugeza ku mezi icyenda.
Manishimwe Patrick, umwe mu banyeshuri biga muri iri rishuri avuga ko riri muri bimwe mu byo bari bategereje igihe kirekire kandi ko bizeye ko bazahakura ubumenyingiro buzabafasha kwiteza imbere.
Umuyobozi wa IPR, Dr. Ally Abdul Karim KAYIHURA yatangarije Kigali today ko iri shuri rije gufasha kuzamura iterambere ry’Akarere ka Rusizi muri rusange kuko amasomo bazatanga yaba aya kaminuza ndetse n’ay’igihe kigufi bizafasha abantu kwihangira imirimo, ndetse no kuzamura akare kabo n’igihugu muri rusange.

Ibi kandi ngo bizafasha abanyeshuri bavaga i Rusizi bakajya kwiga amashuri y’imyuga kure nko mu bihugu by’abaturanyi cyangwa se abakoraga ingendo ndende bajya za Kigali gushakayo ubumenyi nk’ubwo.
Kwiga byaratangiye ndetse no kwiyandikisha birakomeje mu mashami yose ari nayo mpamvu bakangurira abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye ndetse n’abifuza kwiga amasomo y’igihe gito ko bakwihutira kwiyandikisha igihe kitararenga.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
plz mudukurikiranire ibyirishuri kbs ntawamenya nimba ryarafunzwe cg rigikora abigagayo boherejwe mukiruhuko cya 2week ark kirenze amezi abiri kitararangira nyabune mudukurikiranire!
ko mutatubwiye aho iri shuri riherereye?
bazaryamamaze turimenye
ije ikenewe
ije ikenewe
Iri shuri rije rikenewe cyane ahubwo kutaryigamo ushaka ubumenyi-ngiro ni ukunyagwa zigahera. Abanyeshuri bacitse ku icumu rya Jenoside bacikirije amasomo kubera impamvu zitandukanye kandi zizwi barasabwa kwegera FARG ikabatera inkuga yo kuryigamo kugira ngo bateganyirize ejo habo hazaza heza.