Rusizi: Indaya zamaze isaha zirwana n’umumotari wazibye matora
Mu Murenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi, indaya zamaze isaha yose ziri kurwana n’umumotari witwa Hakizimana Jérome wari wararanye n’imwe muri izo ndaya maze akayiba matora.
Uyu mumotari avuga ko yaterese indaya yitwa Uwimana Odette ngo bararane bumvikanye ko ayiha amafaranga 1500, nyuma yo kuryamana iyi ndaya yigiriye mu kabari gufata agacupa kuko ngo yabonaga hakiri kare isiga ifungiranye umusore mu nzu dore ko ngo yabonaga yanasinze.

Ubwo nyamugore yagarukaga mu rugo rwe yakubitswe n’inkuba ubwo yasangaga uwo musore yamutwaye matora anyuze mu idirishya ari nabwo yahise ihamagara bagenzi bayo bakorana umwuga w’uburaya kugira ngo bamufashe gushakisha uwo mu motari.
Ubwo Kigali today yahuraga n’abakora uburaya muri uyu mujyi wa Kamembe dore ko banahagwiriye bari bari kugenda bahondagura uyu musore Hakizimana nyuma yo kumufatana iyo matora bayimwikoreje.

Hakizimana yiyemerera ko yibye iyo ndaya matora ariko akavuga ko yabitewe n’uko iyo ndaya yamwibye amafaranga ibihumbi 20.
Umuyobozi w’Umurenge wa Kamembe, Nsabimana Théogene yagiriye inama urubyiruko cyane cyane abakora umurimo w’ubumotari zo kutishora mu ndaya kuko nta nyungu zabyo usibye gusesagura no kubakoza isoni.
Nyuma yo guteza umutekano muke bakarangaza abaturage ku murimo iyi ndaya n’uyu musore baciwe amande n’ubuyobozi bw’umurenge aho indaya yaciwe 500 mu gihe umusore yaciwe ibihumbi 20 byiyongera ku bindi 20 yibwe n’indaya.

Nyuma y’ibyo bihano uyu musore yavuze ko atazongera gukorana n’indaya kuko ngo ari ubwa kabiri ahuye n’ibibazo nk’ibyo. Ni mugihe indaya nyinshi zari ziri aho zivuga ko zidateze kureka umwuga w’uburaya keretse ngo nibashyiraho amategeko abahana.
Gusa abamotari bakorera muri uyu mujyi bavuga ko mugenzi wabo Hakizimana ukorera mu Karere ka Nyamasheke yabasebeje, abakorera mu Murenge wa kamembe bavuga ko batagira iyo ngeso.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Uwo mumotari ndahamyako ari umujura ahubwo iyondaya iranamukunda yoyariyemeye kumusiga munzu yanamukundaga kd ntanamafranga iyondaya yamutwaye usibye amatakira ngoyi
Yasebeje Abasore Na Cartie Atuye Doreko Tunaturanye.