Uwari meya wa Rusizi na bagenzi be bakatiwe gufugwa iminsi 30 by’agateganyo

Urukiko rwisumbuye rwa Rusizi rwakatiye igifungo cy’iminsi 30 by’agateganyo uwari umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar, uwahoze ari umuyobozi w’ako karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Bayihiki Basile ndetse n’abakozi bako babiri.

Muri uru rubanza rwasomwe kuwa 16/01/2015, urukiko rukuru rwanzuye ko Muhawenimana Julliette ushinzwe ubukangurambaga mu kigo cy’ubwisungane mu kwivuza (MUSA) mu Karere ka Rusizi arekurwa akazajya yitaba ubushinjacyaha igihe cyose ahamagawe, kubera impamvu yagaragaje zo kurinda no kurengera umwana atwite.

Urukiko rwategetse ko abandi bose aribo Nzeyimana, Bayihiki, Ndamuzeye Emmanuel ushinzwe ubuzima mu Karere ka Rusizi ndetse na Nzayituriki Theonetse ushinzwe isuzuma rya MUSA ku bitaro bya Gihundwe bahita bafungirwa by’agateganyo muri gereza nkuru ya Rusizi guhera itariki ya 16/01/2014 icyemezo cyafatiweho.

Aba bose uko ari batanu, nk’uko bigarazwa n’ubushinjacyaha, bakurikiranyweho gukora inyandiko mpimbano bazamura ikigero cy’ubwitabire muri MUSA kuko byageze mu kwezi kwa Mata 2014 bageze hagati ya 69% na 70%, bityo ngo kubera gusiganywa n’igihe cyo guhigura umuhigo bituma hakorwa inyandiko igaragaza ko Akarere ka Rusizi kageze ku ijanisha rya 77,5% kandi bitari ukuri.

Nzeyimana Oscar yayoboraga akarere ka Rusizi.
Nzeyimana Oscar yayoboraga akarere ka Rusizi.

Nyuma yo gusesengura ibikubiye mu maraporo yagiye atangwa n’aba bakurikiranyweho icyo cyaha ku bipimo by’ubwitabire mu bwisungane mu kwivuza, urukiko rurasanga haragiye habamo kwivuguruza kuri iyi raporo igaragaza igipimo cya 77,5%, cyane cyane ko Nzeyimana Oscar mu kwiregura kwe yeretse urukiko raporo igaragaraho ubwitabire bubariwe ku ijanisha rya 70%, ibi akabivuga mu rwego rwo kwerekana ko ijanisha ryagiye rizamuka buri kwezi.

Ni mu gihe nyamara iyi raporo yagaragajwe na Nzeyimana Oscar itandukanye cyane n’igipimo cya 77,5 % cyatanzwe n’akarere ko ariho bageze mu kwesa uyu muhigo, ubushinjacyaha bugakemanga uyu mubare kuko bihuje ukwezi n’umwaka ariko bikaba bidahuje igipimo.

Ikindi urukiko rwashingiyeho rubakatira gufungwa iminsi 30 ni inyandiko yo ku wa 12/01/2015, aho abashinjwa bose havuyemo Muhawenimana Juliette banditse bakanashyiraho imikono yabo basaba imbabazi z’uko hari aho bagize intege nkeya mu gutunganya no gusuzuma raporo z’ubwitabire mu ubwisungane mu kwivuza.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka