Rusizi: Umuyobozi w’Umurenge wa Bugarama yatawe muri yombi
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi, Nduwayo Viateur yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano akekwaho kunyereza amafaranga ya gahunda ya VUP yo mu Murenge wa Nyakarenzo yahoze ayobora, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kamembe.
Uyu muyobozi yafashwe n’inzego z’umutekano ku wa 16/01/2015, akekwaho kunyereza amafaranga ya VUP ataramenyekana umubare nk’uko bisobanurwa n’umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, SP Hitayezu Emmanuel.
SP Hitayezu avuga ko hashize iminsi hakorwa igenzura ku mikoreshereze y’amafaranga ya VUP yagenewe guteza imbere abaturage bo mu mirenge ikiri hasi ari naho bahereye bafata uyu muyobozi kugira ngo hakomeze iperereza ryimbitse ku byo akurikiranyweho.
Ni mugihe ariko muri aka karere hari hashize iminsi abaturage batunga abayobozi agatoki ku mikoreshereze mibi y’ayo mafaranga bavuga ko aribo bayijyanira.
Umuvugizi wa polisi mu ntara y’Iburengerazuba yasabye abayobozi kutigwizaho imitungo itari iyabo ku nyungu zabo bwite kuko bidindiza iterambere ry’abaturage.
Hari amakuru avuga ko uyu Nduwayo ngo yaba yarakoresheje abaturage bakamufatira amafaranga angana na Miriyoni 2 n’ibihumbi 400.
Aramutse ahamwe n’iki cyaha yahanwa n’ingingo ya 325 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga kurigisa umutungo cyangwa kuwonona, iteganya igihano kiri hagati yimyaka 7 kugeza ku 10 ndetse n’ihazabu y’amafaranga yikubye kabiri kugeza ku nshuro 5 z’agaciro k’ibyangijwe cyangwa byarigishijwe.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
umuyobozi nkuyu agomba guhanwa bikomeye kuko amaf agenewe abatishoye ntabwo aba arayabo.