Rusizi: Indwara y’igifuruto yadutse mu nka z’abaturage

Mu mirenge imwe n’imwe yo mu Karere ka Rusizi amatungo maremare yatewe n’indwara y’igifuruto ku buryo inka ebyiri z’abaturage bo mu Murenge wa Kamembe zimaze gupfa.

Igifuruto cyibasiye aya matungo kimaze kugaragara mu Mirenge ya Kamembe, Gihundwe na Mururu ariko bikaba bikekwa ko cyaba cyarageze no mu yindi mirenge kuko cyandura cyane.

Bamwe mu bavuzi b’amatungo baganiriye na Kigali today bavuga ko iyo ndwara igaragazwa n’utubyimba duto duto dufata ku ruhu rw’inka, kugira urukonda rwinshi, umuriro mwinshi ku buryo ushobora kurenga igipimo cya 41, ikindi kandi ngo ntabwo iryo tungo rishobora kurya ari nayo mpamvu gupfa byoroshye iyo urukingo rutabonetse.

Badatabaye mu maguru mashya igifuruto cyasiga aborozi benshi babaye aboro.
Badatabaye mu maguru mashya igifuruto cyasiga aborozi benshi babaye aboro.

Abashinzwe gukurikirana ubuzima bw’amatungo mu mirenge batifuje ko batangazwa amazina kubera impamvu zabo bwite bavuga ko kugeza ubu nta nkingo z’iyo ndwara zirabageraho ari nayo mpamvu ubwo burwayi buri kugenda bukwirakwira, ibyo kandi ngo birajyana n’ikibazo cy’uko batari kubona uko bagera ku borozi bahuye n’icyo kibazo kuko ngo bamaze amezi atanu badahembwa n’amasezerano yabo y’akazi akaba yararangiye, bivuga ko hari n’impungenge z’uko cyakwira mu karere kose.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar avuga ko ikibazo cy’iyo ndwara kimenyekanye vuba ariko ngo bagiye gufatanya n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB) kugikurikirana kugira ngo bashake urukingo rw’iyo ndwara itaramara amatungo y’abaturage.

Aha kandi yanaboneyeho kubwira abaturage ko bagomba kwirinda kuzerereza amatungo mu rwego rwo kwirinda ko yakwirakwira hirya no hino.

Kugeza ubu imibare y’inka zafashwe n’iyo ndwara ndetse n’izimaze gupfa ngo ntiziramenyekana neza nk’uko bitangazwa n’ushinzwe ubuvuzi bw’amatungo mu Karere ka Rusizi, gusa ngo baracyari kubikurikirana kugira ngo bamenye imibare nyayo.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka