Umusore w’imyaka 19 y’amavuko wo mu mudugudu wa Gitwa akagaroi ka Rutabo umurenge wa Kinazi mu karere ka Ruhango, ari mu maboko ya polisi guhera tariki ya 30/01/2014 ashinjwa gusambanya mushikiwe w’imyaka 7.
Mbarubukeye Shadalake w’imyaka 36 y’amavuko, avuga ko we aho kugirango azajye yiba abaturage azatungwa no gukora ibitemewe n’amategeko we yise “kwiba Leta.”
Musabyimana Augustin yitabye Imana saa mbiri n’igice z’ijoro tariki ya 28/01/2014 agonzwe n’imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Coaster yamugongeye mu mudugudu wa Mutobo akagari ka Mahembe umurenge wa Byimana akarere ka Ruhango.
Nyuma y’ibyumweru bibiri n’igice Abanyarwanda birukanywe muri Tanzania, bavuye mu nkambi ya Rukara na Kiyanze bagatuzwa mu karere ka Ruhango, barishimira uko bakomeje kwitabwaho n’abo baje basanga.
Mu muganda rusange wabaye kuwa gatandatu tariki ya 25/01/2014 mu karere ka Ruhango, hakozwe ibikorwa byo gutunganya urwibutso rw’ahitwa Kinazi, ahateganyijwe kuzashyingurwa imibiri isaga ibihumbi 60 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abakuru b’imidugudu 533 igize akarere ka Ruhango bahawe telefoni zigendanwa zizajya zibafasha mu kazi kabo ka buri munsi. Abakuru b’imidugudu biyemeje ko noneho bagiye kujya batangira amakuru ku gihe.
Abatuye akarere ka Ruhango by’umwihariko abatuye umurenge wa Kinazi, tariki ya 19/01/2014 nibwo bakiriye urumuri rutazima, bakaba barwakiriye ruturutse mu karere ka Karongi aho rwari rumaze iminsi 3, rukazahava rwerekeza mu karere ka Nyanza.
Umukwabo wakozwe n’inzego z’umutekano mu karere ka Ruhango kuri uyu wa Gatanu tariki 17/1/2014, wataye muri yombi uwitwa Bayavuge Pascal w’imyaka 20 y’amavuko ari kumwe n’umwana w’umukobwa amusambanyiriza mu macumbi “lodge.”
Abakozi bagera ku 106 bagaragaye imbere y’ibiro by’akarere ka Ruhango tariki ya 15/01/2014, basaba ko ubuyobozi bwabafasha kwishyuza rwiyemezamirimo bakoreye akabambura bakaba baranamubuze.
Hitimana Thereshpore umusaza w’imyaka 67 y’amavuko benshi bazi ku izina rya “Pepe Kalle”, abakunzi be baracyamukunda cyane kuko ngo n’ubu afata akanya akongera akabashimisha nk’uko byahoze mu myaka ye akiri umusore.
Abitabira isengesho ribera mu rugo rwa Yezu Nyirimuhwe mu karere ka Ruhango buri cyumweru cya mbere cy’ukwezi, bahura n’abantu baje gusabiriza bakabaha batitangiriye itama kugira ngo ibyifuzo baje gutura Yezu byumvikane.
Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya barasaba ko bakwiye gufashwa bagahuzwa n’imiryango yabo bagiye batatana igihe bimurwaga mu nkabi ya Kiyanzi na Rukara, ubwo bimurwaga bajyanwa gutuzwa mu karere bavukamo.
Nyuma y’aho ishuri ryisumbuye rya E S. Byimana rihiriye inshuro eshatu mu mwaka ushize wa 2013, abanyeshuri batangiye kuryigamo mu mwaka wa 2014 igihembwe cya mbere, baravuga ko bizeye umutekano wabo.
Ku mugoroba wa tariki 08/01/2014, Abanyarwanda 108 birukanwe mu gihugu cya Tanzaniya bari baracumbikiwe mu nkambi za Rukara na Kiyanzi, bakiriwe mu karere ka Ruhango aho bavuye ubwo bahungaga mu bihe bitandukanye.
Mukanyandwi Slyverie w’imyaka 51 y’amavuko wari utuye umudugudu wa Muhororo ya kabiri akagari ka Buhoro mu murenge wa Ruhango, bamusanze mu nzu ye yishwe anizwe tariki 07/01/2014.
Imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Corolla ifite purake RAB 873 N, yageze ahitwa i Kirengeri mu murenge wa Byimana akarere ka Ruhango saa mbiri zishyira saa tatu z’ijoro tariki ya 05/01/2014 igonga uwitwa Munyentwari Daniel w’imyaka 51 y’amavuko ari kwigare ahita yitaba Imana.
Imodoka yo mu bwoko bwa RAV 4 ifite purake RAC 928 F yavaga Kigali yerekeza Huye, igeze ahitwa mu Gatengezi mu mujyi wa Ruhango, imbere yayo haturuka moto yashakaga gukatira mu muhanda ujya Kinazi ariko itacanye itara ribigaragaza, igihe iyi modoka yafataga feri ishaka kuyibererekera nibwo yahise irenga umuhanda igarurwa (…)
Abacuruzi bakorera mu karere ka Ruhango, baravuga ko uyu mwaka mushya wa 2014 bawutangiranye ingamba nshya z’ubucuruzi, kuko ngo bazakora ibishoboka byose ngo ubucuruzi bwabo butere imbere.
Abakozi basizaga ikibanza cy’ahagombaga kubakwa amacumbi y’abakobwa mu kigo cya college de Bethel “Aparude,” hagaragaye imibiri y’abantu batanu yari ikiri no mu myambaro bishwe bambaye, ubwo bacukuraga mu gitondo kuri uyu wa Gatanu tariki 3/1/2014.
Ndayisenga Jean Baptiste w’imyaka 24 wo mu mudugudu wa Karambo akagari ka Kubutare umurenge wa Mwendo yitabye Imana tariki 01/01/2014, azize kutishyura amafaranga y’isambusa n’inyama yariye kwa Musekera Vincent w’imyaka 62.
Rwibasira Innocent w’imyaka 48 y’amavuko afungiye kuri station ya polisi ya Nyamagana mu karere ka Ruhango guhera tariki ya 30/12/2013, nyuma yo gufatanwa mashine “laptop” ebyiri azibye mu biro by’akarere ka Ruhango.
Umurambo wa Habimana Berchmans w’imyaka 28 watoraguwe mu mugezi wa Nyiramazinga ugabanya umurenge wa Byiamana n’uwa Mbuye, mu mudugudu wa Mucubi akagari ka Ntenyo umurenge wa Byimana mu karere ka Ruhango.
Rusibirana Jean w’imyaka 82 y’amavuko n’umuhungu we Thomas Kanini w’imyaka 35 bari mu maboko ya polisi guhera tariki ya 24/12/2013, bakekwaho guteka ikiyobyabwenge cya Kanyanga.
Bamwe mu bakora umwuga w’ubumotari mu karere ka Ruhango, baravuga ko akanozasuku kuba katakitabirwa gukoreshwa, ahanini ngo biterwa no kwiyongera kw’ibiciro.
Umunsi w’umuhinzi mu karere ka Ruhango “farmer day” wijihirijwe ku ruganda rw’imyumbati ruri mu murenge wa Kinazi, abaturage basabwa guhinga cyane imyumbati kugirango uruganda rubone umusaruro uhagije rutunganya.
Bamwe mu bahinzi bo murenge wa Ruhango mu kagari ka Buhoro bavuga ko ibyobo byabafashaga gufata amazi byatangiye gusaza, bakaba basaba ko bafashwa mu bijyanye no kubisana cyangwa bagafashwa kubona ibindi bishyashya.
Mbarushimana Viateur w’imyaka 40, ari mu maboko ya polisi y’u Rwanda mu karere ka Ruhango azira guha umupolisi ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 30 kugira ngo ababarirwe icyaho cyo gucuruza kanyanga.
Mukanyonga Damars w’imyaka 56 y’amavuko ari mu maboko ya polisi guhera tariki ya 12/12/2013, azira guha umupolisi ruswa ngo afungure umuhungu we wari wafatanywe ikiyobyabwenge cya Kanyanga.
Ndagijimana Vincent arishimira ubworozi bw’inka imwe, kuko imaze kumugeza kuri byinshi harimo kuba yariguriye ikibanza akagera ahantu hari ibikorwa remeza birimo amazi n’amashanyarazi.
Mu mukwabo wakozwe na polisi mu karere ka Ruhango mu tugari twa Nyamagana na Gikoma mu murenge wa Ruhango tariki ya 05/12/2013, yafashe abantu 9 bakora bakanacuruza ibiyobyabwenge birimo inzoga y’igikwangali na kanyanga.