Ruhango: Ku myaka 67 aracyashimisha nk’uko yabikoraga akiri muto

Hitimana Thereshpore umusaza w’imyaka 67 y’amavuko benshi bazi ku izina rya “Pepe Kalle”, abakunzi be baracyamukunda cyane kuko ngo n’ubu afata akanya akongera akabashimisha nk’uko byahoze mu myaka ye akiri umusore.

Abazi uyu musaza bavuga ko ari umuntu wakuze akunda kunezeza cyane ndetse nawe agahorana ibyishimo kuko nta muntu bajyaga bagirana ibibazo aho yakuriye.

Uyu musaza Hitimana “Pepe Kalle” atuye mu mudugudu wa Kaburanjwiri mu kagari ka Kebero umurenge wa Ntongwe mu karere ka Ruhango akaba ari naho avuka.

Hitimana kubera gukunda umuhanzi Pepe Kalle ubu abaturanyi be nawe bamwita Pepe Kalle.
Hitimana kubera gukunda umuhanzi Pepe Kalle ubu abaturanyi be nawe bamwita Pepe Kalle.

Hitimana uzwi ku izina rya “Pepe Kalle”, avuga ko impamvu yiswe iri zina ari uko yakundaga cyane umuhanzi w’umukongomani witwaga Pépé Kallé witabye Imana mu mwaka 1998 afite imyaka 46 y’amavuko yishwe n’indwara y’umutima.

Agira ati “njye nakuze nkunda cyane umuziki kuko nabanje gukurira muri korale zo mu rusengero rwacu, ariko nyuma ntangira kujya nigana indirimbo z’abahanzi batandukanye cyane cyane izahano iwacu mu Rwanda, nyuma ariko biza kuba akarusho ubwo natangiraga kwigana iz’abanyamahanga.”

Hitimana avuga ko mu ndirimbo z’abahanzi bo hanze yakunze cyane iz’umuhanzi Pepe Kalle ari naho hatumye abakunze be bamwita Pepe Kalle.

Umuhanzi Pepe Kalle bitiriye Hitimana kubera kumukunda cyane.
Umuhanzi Pepe Kalle bitiriye Hitimana kubera kumukunda cyane.

Iyo ugeze muri santire ya Nyamirambo aho Hitimana akunze kugorobereza, usanga abamuzi bose bagira bati “Pepe Kalle wacu turakwemera”, icyo gihe bagatangira kumusaba ko yabanyurizaho akaririmbo cyane cyane iz’umuhanzi w’umukongomani Pepe Kalle.

Hitimana nubwo amaze gusaza avuga ko yiyumvamo imbaraga nyinshi zo kuba yashimisha abantu, ibi ngo akabiterwa n’uko ahora yishimye kuko ahora aharanira kutagira umuntu bagirana ikibazo.

Uyu musaza bita Pepe Kalle, arubatse afite umugore umwe witwa Mukandori Beatha n’abana batandatu, akaba asaba abantu bose kujya barangwa n’ibyishimo bakanyurwa n’uko babayeho.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ahubwo mu mugeze kuba nyarwenya nawe atere imbere nizere ko mwabereye umuvugizi mwiza.

mukamana yanditse ku itariki ya: 4-02-2014  →  Musubize

pepe kalle nanjye naramwemeraga cane cane mundirimboye yise papy tex na koko madimba. ahubwo uwo musaza atange fone ye tuzamushimire.

axx6 yanditse ku itariki ya: 17-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka