Ruhango: Yatawe muri yombi asambanya umwana w’imyaka 16

Umukwabo wakozwe n’inzego z’umutekano mu karere ka Ruhango kuri uyu wa Gatanu tariki 17/1/2014, wataye muri yombi uwitwa Bayavuge Pascal w’imyaka 20 y’amavuko ari kumwe n’umwana w’umukobwa amusambanyiriza mu macumbi “lodge.”

Uyu musore yafatiwe mu kagari ka Nyamagana mu murenge wa Ruhango akarere ka Ruhango, ku witwa Ignace Itangishaka ufite amacumbi atemewe n’amategeko.

Nyiri amacumbi na Bayavuge wafatanywe uyu mwana bafungiye kuri station ya Police ya Nyamagana mu karere ka Ruhango.

Naho uyu mwana we akaba yajyanywe mu bitaro bya Gitwe kugirango akorerwe isuzumwa. Uyu mukwabo inzego z’umutekano zawukoreye mu macumbi yose yo mu mujyi wa Ruhango.

Eric Muvara

Ibitekerezo   ( 1 )

Nyiri amacumbi we se arazira iki ko wenda yaba atari anabizi?

victor yanditse ku itariki ya: 20-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka