Ruhango: Umurambo w’umusore wari umaze iminsi 24 warabuze watoraguwe mu mugezi

Umurambo wa Habimana Berchmans w’imyaka 28 watoraguwe mu mugezi wa Nyiramazinga ugabanya umurenge wa Byiamana n’uwa Mbuye, mu mudugudu wa Mucubi akagari ka Ntenyo umurenge wa Byimana mu karere ka Ruhango.

Uyu murambo wabonetse tariki 27/12/2013 wari wari umaze ibyumweru hafi bine warabuze, nyuma y’uko uyu musore agwiriwe n’ikigunguzi cyacukurwagamo umucanga.

Umurambo we ukaba warabonetse nyuma y’umunuko mwinshi n’amasazi yatumaga aho uyu murambo wari uri, nibyo byatumye abaturage bahashakishiriza bawugeraho.

Uyu murambo w’uyu musore ukimara kuboneka, umuryango we ukaba warahise ujya kumushyingura.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka