Ruhango: Abantu 9 bafatanywe inzoga z’inkorano zisaga litiro 800
Mu mukwabo wakozwe na polisi mu karere ka Ruhango mu tugari twa Nyamagana na Gikoma mu murenge wa Ruhango tariki ya 05/12/2013, yafashe abantu 9 bakora bakanacuruza ibiyobyabwenge birimo inzoga y’igikwangali na kanyanga.
Mu mudugudu wa Rebero mu kagari ka Gikoma, hafatiwe abantu batandatu bafite litiro 670 za Kanyanga n’ibikwangari.
Naho mu mukwabo wakorewemu mudugudu wa Ngurukizi akagari ka Nyamagana, hafatiwe abantu batatu na litiro 116,5 zirmo Kanyanga n’ibikwangari.
Polisi imaze gufata ibi biyobyabwenge, yahise ibimenera imbere y’abaturage, ababifatanywe n’ibikoresho byabo bajya gufungirwa kuri station ya polisi ya Nyamagana mu karere ka Ruhango.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|